Kaminuza yo muri Amerika yatanze amahirwe ku banyeshuri 150 ba Christian University of Rwanda

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 13 Gashyantare 2018 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye bwa Christian University of Rwanda (CHUR) na Kaminuza ya Regent yo muri Amerika binyuze mu Kigo cyayo gifasha mu kunoza imishinga y’Ubucuruzi, abanyeshuri 150 baziyandikisha bwa mbere mu cyiciro kizatangira muri Werurwe 2018 bemerewe kuzafashwa mu masomo.

Abanyeshuri baziyandikisha mbere muri Christian University of Rwanda bazagabanyirizwa amafaranga y’ishuri, bigishwe Icyongereza ku buntu mu gihe cy’amezi atatu ndetse banahabwe amahugurwa yo gutangira umushinga.

Umuyobozi ushinzwe kwandika Abanyeshuri muri CHUR, Hakizimana Dieudonné, yatangarije IGIHE ko ubwo bufasha buzahabwa abanyeshuri baziyandikisha mbere ya tariki ya 20 Werurwe 2018.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu na Kaminuza ya Regent bwatumye batwemerera ubufasha buri mu byiciro bitatu harimo kubagabanyiriza amafaranya y’ishuri, kubigisha Icyongereza ku buntu mu gihe cy’amezi atatu ndetse no kubahugura amezi atandatu uko umuntu atangira umushinga kandi adafite amafaranga kuko usanga abenshi bavuga ko ikibazo kuri ba rwiyemezamirimo ari igishoro.”

Umuyobozi ushinzwe ibyo kwihangira Imirimo muri Kaminuza ya Regent abinyujije mu Kigo cyabo gikorera mu Rwanda azasura CHUR tariki ya 15 Werurwe 2018 akagirana ibiganiro n’abanyeshuri.

Hakizimana yavuze ko uru rugendo ruzaba rugamije gufasha abanyeshuri gukomeza kumvishwa gahunda yo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Azatangiza uburyo abanyeshuri bazajya basura ibikorwa bijyanye n’amasomo bigishwa haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo ndetse azanatangiza uburyo bwo gutera inkunga imishinga myiza yakozwe n’abanyeshuri ihabwe amafaranga.”

Ubufatanye bwa Kaminuza ya Regent na Christian University of Rwanda bunyuzwa mu kigo gishinzwe kuzamura ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo muri CHUR (Center for Entrepreneurial and Learning Innovation) aho abanyeshuri bigishwa kandi bagahabwa ubufasha bwose bakeneye bakiri ku ntebe y’ishuri.

Kaminuza ya Regent kandi yanashyiriyeho abanyeshuri biga muri Christian University of Rwanda mu ishami rya Karongi n’irya Kigali muri Saint Paul uburyo buborohereza kwivuza.

Ikigo gishinzwe kuzamura Ubumenyi mu bijyanye no kwihangira Imirimo muri Christian University of Rwanda cyatangiye gutanga amahugurwa
Icyicaro cya Christian University of Rwanda i Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza