Abiga ubuvuzi muri Mount Kenya bashyikirijwe ibikoresho bya miliyoni 180 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 Nyakanga 2019 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga ubuvuzi mu mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza, Laboratwari n’ubuzima rusange muri Kaminuza ya Mount Kenya(MKU Rwanda) bashyikirijwe ibikoresho bazifashisha mu kwiga no kwimenyereza amasomo, bahawe n’uwayishinze, Prof Simon Gicharu n’abagize inama y’ubutegetsi.

Ibi bikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 200$ (asaga miliyoni 182 Frw) babishyikirijwe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2019, mu muhango wabereye ku cyicaro cyayo giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Ibikoresho byiganjemo ibyo bazajya bigiraho bakanimenyererezaho umwuga mu kubyaza, kwita ku mwana uvutse, kubaga indwara zitandukanye, ibyo gupima kanseri bitanu, Microscopes 43, ibirinda umutekano w’abari muri Laboratwari bibiri n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri MKU Rwanda, Dr Mercyline Kamande, yavuze ko amashami y’ubuvuzi agomba gushorwamo byinshi kugira ngo atange ubuvuzi bukenewe kandi bwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Twizeye ko ibyo dutoza abanyeshuri n’ibi bikoresho duhawe byo kwihuguriraho bizongera byinshi ku bumenyi bafite mu gushyira mu bikorwa ibyo biga.”

Umuyobozi Mukuru wa MKU Rwanda, Prof. Edwin Odhuno, yavuze ko muri gahunda y’imyaka 10 (2016 -2025) iyi kaminuza yihaye harimo guteza imbere ibikorwa remezo no kongera ibikoresho bifasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Ati “Twabonye ko umunyeshyuri adashobora kugira ubumenyi bukenewe, bwamufasha guhangana nta bikoresho bya ngombwa afite, niyo mpamvu abagize inama y’ubutegetsi bahisemo gushora ibihumbi 200$ mu kugura bino bikoresho.”

Yavuze ko mu bikoresho bahawe harimo ibyuma byifashishwa mu gupima uturemangingo (Histopathology Lab) bikenewe cyane mu Rwanda, bishobora kuba bifitwe gusa n’ibitaro bike by’icyitegererezo mu Rwanda.

Ati “Hamwe n’ibi bikoresho byiyongera ku bindi dusanganywe twizeye ko bizakomeza gufasha abiga ibijyanye no gupima ibizamini(Medical Laboratory) twari twarahagaritse by’agateganyo kuko twumvaga ko tugomba gukomeza ari uko twaguze ibyo abanyeshuri bacu bimenyererezaho.”

Prof. Edwin yashimiye uwashinze iyi kaminuza n’abafatanyabikorwa kuri ibyo bikoresho batanze, avuga ko intego ari uko n’andi mashami azakomeza guhabwa ibikoresho bifasha abanyeshuri kubona uburezi bufite ireme.

Umwe mu banyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi, Mfitumukiza Modeste, yavuze ko “Nk’abanyeshuri turi kwimenyereza umwuga w’ubuganga bizadufasha guteza imbere uburyo dushyira mu bikorwa ibyo twiga.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abaforomo n’ababyazi, Gitembagara André, yavuze ko ibyo bikoresho bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura umwuga w’ubuvuzi mu Rwanda.

Ati “Iyo ubikoresha uri umunyeshuri, icyo uri kwiga bigufasha kucyumva. Bizadufasha kugira abanyeshuri batangira kwimenyereza umwuga bafite ubumenyi buhagije bwabafasha gukora ku murwayi. Si kimwe n’uko bagendaga batarimenyerereje ku bikoresho bifatika, bagera ku murwayi ugasanga ariwe bagiye kwigiraho.”

Mount Kenya ifite amashami atandukanye arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi, Ubuzima rusange n’itangazamakuru. Mu cyiciro cya Kabiri ifite amasomo arimo ay’Uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, amahoteli n’ubukeranugendo, ubuvuzi, itangazamakuru n’itumanaho y’ayandi.

Abanyeshuri biga ubuvuzi bagenzura ibikoresho bahawe
Bimwe mu bikoresho abanyeshuri bazajya bakoresha bimenyereza
Dr Connie Mureithi uyobora gahunda yo kwigisha ubuforomo ashyikirizwa ibikoresho n'umuyobozi wa Kaminuza, Prof Eduin
Dr Connie ushinzwe gahunda yo kwigisha abaforomo muri Mount Kenya yavuze ko ibikoresho bahawe bije kunganira ibisanzwe
Dr Ngomi Nicholas wari uyoboye ibiganiro
Bamwe mu banyeshuri biga ubuvuzi bashimye ibikoresho bahawe
Hari imashini bazajya bavomaho ubumenyi bwo gufasha abana bavutse
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuyobozi n'igenamigambi muri Monut Kenya Rwanda, John Nyirigira
Umuyobozi Mukuru wa MKU Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko bihaye gahunda yo guteza imbere ibikorwa remezo bifasha abanyeshuri kwiga neza
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi muri MKU Rwanda, Dr Mercyline Kamande yavuze ko ibikoresho bishya bizafasha mu kongera ireme ry'uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza