00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 2 000

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Kigali (U0K), igiye gusohora abanyeshuri ibihumbi bibiri barangije amasomo yabo mu byiciro bitandukanye mu birori biteganyijwe tariki ya 3 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Bizaba ari ku nshuro ya gatandatu iyi kaminuza isohora abayizemo. Aba banyeshuri ni abize mu ishami rya Kigali n’irya Musanze. Barimo 1 500 bazasoza icyiciro cya kabiri abandi 500 bakazaba basoje icya gatatu.

Umuyobozi w’amasomo muri UoK, Prof. Oniye, yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kuzerekana ko iyi kaminuza itanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda kandi ko imaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati “Dutewe ishema n’umusanzu abanyeshuri bari gutanga mu Rwanda hose.”

Uburezi batanga bwemezwa n’abanyeshuri baharangiza bagakora ibikorwa bibafitiye akamaro na sosiyete. Urugero ni Mugabekazi Denyse uvuga ko ubumenyi yahawe bwatumye abasha gutangiza umushinga wita ku bana bababaye.

Yagize ati “Ubumenyi nahawe bw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyane no gucunga imishinga bwaramfashije cyane kuko nabashije gutangira umuryango udaharanira inyungu wita ku bana batagira kirengera.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwavuze ko yiteguye kwakira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batsinze neza, ko abari mu cyiro cya mbere bazahabwa amahirwe yo kwiga boroherejwe.

Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga. Ifite amashami abiri mu Rwanda, irya Kigali na Musanze.

Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri bagera ku 2000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .