Kwamamaza

Kaminuza ya Kibungo yiyemeje gufasha uturere tw’i Burasirazuba kwesa imihigo

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 18:07' na Tombola Felicie


Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yasinyanye amasezerano n’Intara y’i Burasirazuba ko igiye gufasha uturere kwesa imihingo ijyanye n’ubuhinzi ndetse n’uburezi kuko aribyo yigisha,mu rwego rwo gufasha gutera imbere Intara iherereyemo.

Nyuma yo kubona ko ibikorwa bya Kaminuza ya Kibungo mu kunganira abaturage byibandaga mu karere ka Ngoma gusa iherereyemo, iyi kaminuza yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuyobozi bw’Intara kugira ngo ikorere mu turere twose uko ari turindwi kandi idufashe kwesa imihigo.

Amasezerano yashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Uwamariya Odette n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo Prof.Silas Lwakabamba ,akubiyemo ko iyi kaminuza izafatanya n’uturere kwesa imihigo mu buhinzi binyuze mu gufata amazi , mu gutunganya ibishanga bikunganira abaturage igihe izuba ryacanye ,gukangurira abaturage kuhira imyaka ndetse , izanafatanya nabo mu burezi kugira ngo ikibazo cy’abana bacikiriza amashuri kirangire burundu.

Prof .Silas Lwakabamba ati “Ahanini wasangaga ibikorwa byacu by’ubushakashatsi mu buhinzi , mu gutanga imbuto zera neza n’ibikorwa byacu mu burezi bigamije gufasha abaturage, byibanda mu karere ka Ngoma dukoreramo.Ubu rero twiyemeje gukorana n’uturere twose tugize intara y’I Burasirazuba kugira ngo dufatanye nabo kwesa imihigo iba yarahizwe ijyanye n’ibyo twebwe nka kaminuza dukora mu buhinzi n’Uburezi.”

Yakomeje avuga ko bijyanye n’ubuhinzi, hagiye kubaho ubukangurambaga, abarimu n’abanyeshuri bakamanuka bakigisha abaturage ibyo gufata amazi, kuhira, gutunganya ibishanga noneho nyuma hakazatekerezwa uko bajya bibumbira hamwe bakabona ibikoresho byaba ibifata amazi n’ibyifashishwa mu kuhira.

Ati “N’ubundi kaminuza yacu isanzwe yigisha iby’ubuhinzi kandi intara y’i Burasirazuba ikunze guhura n’ikibazo cy’izuba , abaturage rero babaye bazi ko gufata amazi byazabagoboka mu gihe cy’izuba no gushaka ibikoresho biyafata byakoroha kuko burya ikiba kigoye ni ukubanza guhindura imyumvire.”

Mu burezi, yemeje ko ubushakashatsi ku mpamvu zituma abana bata ishuri mu ntara y’I Burasirazuba bwatangiye kandi ko vuba aha nibutangazwa buzafasha iyi ntara kubonera umuti wa burundu icyo kibazo.

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba , Uwamariya Odette yashimye iyi kaminuza kuba igiye kwagura ibikorwa byayo ,anayisaba ko byashyirwa mu bikorwa nk’uko babyiyemeje bikava mu mpapuro no mu magambo.

Kwigisha abaturage no kubaha imfashanyigisho ngo bizahera mu makoperative ariko n’abatayarimo nabo bazemererwa.

Kaminuza ya Kibungo izajya inatanga imbuto zera cyane kandi vuba ku buntu harimo nk’imbuto y’urutoki, ibishyimbo,ibirayi n’ibindi bihingwa ,bitewe n’icyo ubushakashatsi buzajya buba bwagaragaje.

Mu masezerano kandi hakubiyemo ko abakozi b’Ubuturere bazoroherezwa kwiga amasomo y’igihe gito mu by’icungamutungo n’ibaruramari CPA ndetse n’ikoranabuhanga (ICT) kugira ngo babe bari ku rwego rwiza mu kazi bakora.

Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko ibyo bwiyemeje bizagenda bigerwaho kuko mu ngengo y’imari ya buri mwaka haba harimo ibikorwa byagenewe ubushakashatsi no gufasha abaturage begereye aho kaminuza ibarizwa.

Muri uyu mwaka abarimu 25 bigisha mu mashuri abanza mu karere ka Ngoma bahuguwe umwaka wose mu kwigisha Icyongereza na Kaminuza ya Kibungo bitanga umusaruro mwiza ,iyi kaminuza ikaba iteganya no kuzagera mu tundi turere kugira ngo abarimu bakomeze gutanga umusaruro mwiza.

Kaminuza ya Kibungo yatangiye mu mwaka wa 2003 ikaba ifite intego yo kuba kaminuza mpuzamahanga binyuze mu gusohora abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Prof Silas Lwakabamba (ibumoso) na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Odette Uwamariya basinya amasezerano
Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved