Kaminuza y’u Rwanda yegukanye irushanwa ku kuburana amategeko y’intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yahize izindi zikorera mu Rwanda mu irushanwa ryahuzaga abanyeshuri biga amategeko, haburanwa ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Mu irushanwa ryasojwe kuri uyu wa Gatanu mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga, aba banyeshuri bahawe urubanza ruhimbano maze baraburana, abakemurampaka bakitegereza urwego bagezeho mu gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuri.

Aya marushanwa yatangijwe ku wa Kane, ahuza abanyeshuri biga muri Kaminuza zigisha amategeko zirimo UR, ULK, UNILAK, INES-Ruhengeri na Kaminuza ya Kigali. Yateguwe ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR).

Ku munsi wa mbere w’aya marushanwa, abanyeshuri bahawe amahugurwa ku mategeko akoreshwa mu manza zijyanye n’intambara, ubwoko bw’intambara n’ibindi.

Kayisanabo Suzane, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’ u Rwanda, yavuze ko amahugurwa nk’ayo abungura ubumenyi.

Ati “Iyo twiga aya mategeko ajyanye n’intambara akenshi tubyiga mu magambo ariko iyo tuje mu marushanwa tubona uko tubishyira mu ngiro. Tuvuga ku manza ziri kuba hirya no hino ku Isi, amategeko, ibiburamo n’imbogamizi zigaragara ku Isi.”

Habumugisha Innocent wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, we yagize ati “Tureba ubwoko bw’intambara buri kuba, niba ari amakimbirane y’imbere mu gihugu, amakibirane mpuzamahanga […] tukamenya ibibiranga. Tukareba no mu bindi bihugu byagiye bibamo intambara tukareba ubwoko bwazo n’uburyo abayoboraga ibyo bihugu bagiye bica amategeko.”

Uhagarariye CICR mu Rwanda, Pascal Cuttat, yavuze ko intego yabo ari ugufasha abanyeshuri biga muri Kaminuza gutyaza ubwenge no guhugukirwa ibijyanye n’amategeko cyane cyane ashingiye ku makimbirane agenda agaragara hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu burezi bagamije gusohora abantu bazafasha guhangana n’ibibazo Isi ifite muri iki gihe.

Kaminuza y’u Rwanda yegukanye iri rushanwa izahagararira u Rwanda mu marushanwa nk’aya ku rwego rwa Afurika, azabera Arusha muri Tanzania. Ni nayo yegukanye amarushanwa nk’aya y’umwaka ushize.

Ku munsi wa mbere w’aya marushanwa, abanyeshuri bahawe amahugurwa ku mategeko akoreshwa mu manza zijyanye n’intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza