Kaminuza y’u Rwanda yatangije ishami rizigisha ibyo gucunga no gukurikirana ikoreshwa ry’imiti

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Muri kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi rusange, hatangijwe ishami ryo ku rwego rwa Masters, rizigisha ibyo gucunga no gukurikirana imikoreshereze y’imiti,ryitezweho gukemura ikibazo cy’imiti yakundaga kuborera mu bubiko idakoreshejwe.

Ubwo iri shami ryatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko abaziga muri iryo shami bazafasha mu micungire y’imiti kuva ku ruganda kugera ku murwayi.

Yagize ati “ Iki ni igikorwa cyiza cyane cyije kwigisha abantu mu rwego rw’ubuzima, gutumiza imiti, kuyitanga mu mavuriro atandukanye ariko icyo bazaturebera cyane ni imiti myiza ifite ubuziranenge kandi idahenze cyane. Twari dufite abantu bake babyize ariko iyi gahunda ifite umwihariko kuko ije ku rwego ruhanitse izabaha ubumenyi mu buryo burushijeho.”

Yakomeje agira ati “ Imiti kuyitumiza ukayivana mu ruganda ukayigeza ku murwayi ni ibintu bikomeye, bisaba ubumenyi buhambaye kuko uba ugomba kumenya ikenewe, indwara iriho, ukamenya aho uyigura kandi ukirinda ipfuye.”

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yavuze ko bizakemura ikibazo cy’imiti yajyaga irenza igihe idakoreshejwe.

Yagize ati “Iyo urebye ubu uko ibintu bimeze, abantu bagura imiti yo kujyana mu bitaro no mu bigo nderabuzima, umuntu aba agomba kumenya niba ibiguzwe ari ngombwa, bifite akamaro koko, biri ku rwego rukenewe; kuko iyo ugeze hirya no hino mu byaro usanga imiti yarengeje igihe, itabitse neza. Muri aya masomo abantu bitezweho kumenya uko icungwa, bakagabanya itari ngombwa kugira ngo idapfa ubusa.”

Kugeza ubu hari abanyeshuri 30 bagiye gutangira kwiga iryo somo baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu bihe bitandukanye hari imiti yagiye irangiriza igihe mu bubiko bwa RBC, leta ikahahombera akayabo. By’umwihariko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, hangiritse irengeje miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ishami rizigisha ibijyanye n'imicungire y'imiti muri Kaminuza y'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza