Kaminuza y’u Rwanda yaje ku rutonde rwa kaminuza 2500 zikomeye ku Isi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yaje ku mwanya wa 2287 muri kaminuza 2500 zikomeye ku Isi.

Ku rutonde ngarukamwaka rwa URAP rugaragaza uko kaminuza zihagaze, urwa 2017-2018 rwerekanye ko Kaminuza y’u Rwanda ari iya 2287 muri 2500 zasuzumwe.

Iki Kigo cy’Ubushakashatsi cyo muri Turikiya cyagenzuye kaminuza za mbere 2500 mu zirenga 27,000 zikorera ku isi, kibanda ku itangwa ry’amasomo, ubushakashatsi bukorwa na za kaminuza, ireme ry’ubwatangajwe n’icyo bumarira sosiyete.

Mu itangwa ry’amanota, Kaminuza y’u Rwanda yaje ku mwanya 2287 ku Isi, n’uwa 96 mu 108 zikomeye muri Afurika.

Kuri uru rutonde, Kaminuza ya Harvard (USA) ni yo ya mbere, igakurikirwa n’iya Toronto (Canada); Kaminuza ya Oxford (U Bwongereza) mu zikomeye ku Isi.

Nubwo URAP yo itahise igaragaza umubare w’ubushakashatsi bwakozwe na buri kaminuza, mu minsi ishize Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere muri UR, Dr Charles Murigande, yagaragaje ko ubushakashatsi bushingirwaho mu igenzura rikorwa n’ibigo mpuzamahanga byigenga mu kugaragaza uko zirutana, bugenda bwiyongera mu Rwanda.

Yatanze urugero rwo mu 2013, avuga ko amashuri makuru yose ya Leta yasohoraga inyandiko z’ubushakashatsi ziri munsi ya 300 ku mwaka, mu 2016 UR yasohoye impapuro z’ubushakashatsi (peer reviewed papers) 644.

Dr Muligande yanatangaje ko ubushakatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga "Clarivate Analytics" mu 2016 bwerekanye ko UR iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba mu gukora ubushakashatsi bugira akamaro (impactful research) nyuma ya Kaminuza ya Makerere.

Byongeye kandi, avuga ko UR ari yo kaminuza yonyine yo muri Afurika yashoboye kubona ibigo by’ubushakashatsi by’icyitegererezo (African Centers of Excellence) bine mu mahatana yakoreshejwe na Banki y’Isi.

UR ifite Ibigo by’Icyitegererezo by’imyigishirize n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoreshamibare (Data Science); mu bijyanye na murandasi y’ibintu mu iterambere (Internet of Things); mu bijyanye n’ingufu mu iterambere rirambye (Energy for Sustainable Development) n’udushya mu myigishirize y’imibare na siyansi (Innovative Teaching and learning of Mathematics and Science.)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza