00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamena 2027 izasiga Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kigeze kuri 75,4%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2026 saa 12:43
Yasuwe :

Guverinoma irateganya kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, aho icyiciro cya kabiri cyayo giteganyijwe kugera kuri 75,4% mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27.

Imihigo ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko iki cyiciro cy’imirimo cyari kigeze kuri 14,48% ubwo umwaka watangiraga. Biteganyijwe ko kizagera kuri 34,14% mu gihembwe cya mbere, 45,39% mu cya kabiri, 67,36% mu cya gatatu, mbere yo kugera kuri 75,4% muri Kamena 2027.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Bugesera Airport Company irateganya kongera umuvuduko w’imirimo, harimo gukoresha abakozi mu byiciro bibiri ku munsi no gukora nijoro.

Hazakorwa kandi imyiteguro ijyanye no gutangira gukoresha ikibuga, irimo kubaka ubushobozi bw’abazagikoramo no guhuza inzego zitandukanye mu bikorwa bijyanye n’iki kibuga.

Imihigo ya MININFRA ntigaragaza ingengo y’imari igenewe iki cyiciro cy’imirimo.

Umuhanda uzafasha mu rujya n’uruza uzagera kuri 50%

Mu gihe imirimo ku kibuga izaba ikomeje, umuhanda ukigeraho uteganyijwe kuva kuri 0% ukagera kuri 50% mu mwaka wa 2026/27.

Uyu mushinga wagenewe arenga miliyari 3,26 Frw muri uyu mwaka. Ibikorwa biteganyijwe birimo kwishyura ingurane, gutangira imirimo y’ubwubatsi no kurangiza inyigo y’ibikorwa byo kwishyuza abakoresha uwo muhanda.

Ibi bigaragaza ko umuhanda ushobora kuzashyirwaho uburyo bwo kwishyuza abawunyuramo, nubwo imihigo itagaragaza amafaranga bazajya bishyura cyangwa uburyo ubwo bwishyura buzashyirwaho.

Umushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera ni umwe mu ihanzwe amaso ndetse iri gushyirwamo ingufu nyinshi

Amashanyarazi yerekeza ku kibuga

Muri iyi mihigo, harimo imishinga ibiri y’amashanyarazi ifite uruhare mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Bugesera.

Sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera Industrial Park, ifite ubushobozi bwa 3x30MVA, 110/30kV, iteganyijwe kuva kuri 61.23% ikagera ku 100% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Yagenewe arenga miliyari 3,55 Frw.

Umuyoboro wa 110kV uzahuza Bugesera Industrial Park n’ikibuga cy’indege na wo uteganyijwe kuva kuri 53,42% ukagera ku 100%, ugenewe miliyari 4,55 Frw.

Bivuze ko imishinga y’umuhanda ufasha abantu kwihuta, sitasiyo n’umuyoboro w’amashanyarazi biherekeza ikibuga yagenewe nibura miliyari 11,37 Frw muri uyu mwaka.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera giteganyijwe kugira umuhanda w’indege wa metero 4.200. Mu cyiciro cya mbere, giteganyijwe kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka no gutwara toni ibihumbi 150 z’imizigo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages