Kwamamaza

Kamembe:Barembejwe n’uburozi bugiye kubamaraho impano karemano

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 10:27' na Thamimu Hakizimana


Impano ni umutungo umuntu avukana, abemera Imana bo bavuga ko ariyo izitanga kandi nta n’umwe ufite ubushobozi bwo kuyikwambura wayihawe.

Mu Karere ka Rusizi ho siko bimeze, bivugwa ko ufite uburozi ashobora kwaka impano hanyuma udafite ubwirinzi akabaho nabi.

Mu Rwanda amategeko ntiyemera uburozi, keretse igihe ukekwaho kukuroga yafatanywe igihanga n’ibindi bimenyetso simusiga.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rusahakamba mu Kagari ka Kamashange, mu Murenge wa Kamembe baravuga ko bugarijwe n’uburozi bwo kubatwara impano.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu baturage mu Mududu wa Rushakamba mu Kagali ka Kamashange, bavuze ko barembejwe n’uburozi bukoreshwa abana babo bagatwarwa impano.

Mu kwezi gushize hari umwana w’imyaka 15 ngo waraye ijoro ryose arwana n’amashitani yashakaga kumutwarira impano.

Si uyu gusa kuko benshi mu baganiriye na IGIHE bemeje ko batwarwa impano n’abaturanyi.Abibasirwa cyane ngo ni imiryango y’abayisilamu.

Umugabo utarashatse kuvuga izina rye yagize ati “ Aha i Kamembe uburozi burahari menshi kandi cyane cyane hano site (City nk’uko bahita) kuko buri gihe bahora bafatira abantu ku marimbi nijoro.”

Minani (izina ryahinduwe) yavuze ko nawe bamwibye impano kuko ngo ntacyo akora ngo kimuhire kandi atari ko byahoze.

Yagize ati "Umva sha none se wibwira ko kuba nta kazi tubona cyangwa tubayeho gutya muri ubu buzima bubi bwo gusaba buri muntu wese uvuye i Kigali aritwe tubyitera? Nanjye bantwaye impano yanjye kuko maze imyaka igera umunani nta kazi ngira mu gihe mbere nari umucuruzi mpora i Dubai."

Umuyobozi w’umusigiti wa Kamashange, Imamu Yasini nawe yemeye ko i Kamembe koko haba uburozi bwo gutwarana impano ndetse ko rimwe na rimwe hari n’abantu ajya ayavura.

Yagize ati “ Nibyo haba ibintu by’uburozi ariko ntabwo aba ari uburozi bwo kwicana ahubwo buba ari bwa bundi abantu baba bakoresha kubera ishyari mu rwego kugira ngo batware impano za bagenzi babo.”

Akomeza agira ati “ Hari nk’igihe umuntu aba abona ubayeho neza ufite akazi gahenze uri gutera imbere noneho akicara agakoresha ibyo, agasaba ko iryo geno uba waragenewe ryakuvaho rikamujyaho ….bibaho kuko nanjye hari abo njya mvura.”

Yongeyeho ko hari n’igihe yahurujwe n’umuturage amusaba kumubwira umurongo (Surat) wo muri korowani asoma kugira ngo akure ikirundo cy’inkwi yari asanzwe kumva ya mukuru we iri mu irimbi ryo ku Kamashange.

Ubuyobozi ntiburabimenya

Umunyambanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ntivuguruzwa Gervais avuga ko aribwo bwa mbere iki kibazo acyumvise mu Murenge ayobora ariko akameza ko ashobora kuba atarakimenye ngo kubera ko ibintu iyo byabereye mu bayisilamu bashaka kubanza kubirangiriza mu idini yabo mbere yo kubigeza mu buyobozi.

Yagize ati “ Njye sindabyumva ariko niba binariho nkeka ko ari ikibazo cy’imyumvire ariko niba hari umuntu bazi ko abatwara impano bakaba banafite gihamya bashobora kugaragaza bakavuga ngo izi ni impano zacu yatwaye baza mu buyobozi bukabarenganura cyane cyane ko butemera uburozi budafite gihamya.”

Irimbi ryo ku Kamashangi aho abaturage bavuga ko bajya bahasanga inkwi bakeka ko ari uburozi
Agace kavugwamo uburozi i Kamembe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved