Kamanzi yagaragaje uko umwuga w’ubwavoka wagize uruhare mu gushimangira ihame ry’uburinganire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2019 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) Kamanzi Jacqueline, yavuze ko Umwuga w’Ubwavoka uri mu byagize uruhare mu gushimangira ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda.

Yabigarutseho mu gutangiza inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro mpuzamahanga ry’Abagore bakora umwuga w’ubwavoka hirya no hino ku Isi iteraniye i Kigali ku wa 14-15 Kanama 2019.

Iyo nama yitabiriwe n’abagera kuri 400 bavuye mu bihugu binyuranye ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abagore b’Abavoka muri sosiyete”.

Kamanzi yavuze ko asanga igihe kigeze ngo umubare w’Abavoka wiyongere kubera inshingano bafite zo kunganira abantu mu mategeko.

Ati “Umwuga w’ubwavoka uri mu byahaye imbaraga ishyirwa mu bikorwa ryo gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda. Nk’uko Perezida Kagame Paul yabikomojeho ni ngombwa kubahiriza uburenganzira bw’abagore hatagombeye amategeko. Iyo umubare wabo mu mwuga w’Abavoka ari mwinshi nk’abantu batawumenyerewemo, biba ari ikimenyetso cyiza cyerekana inzira y’iterambere ry’umugore mu Rwanda, bigatuma abantu bajya mu mirimo bikagirira n’igihugu akamaro.”

Yagaragaje ko uburinganire bwakunze kubangamirwa n’imyemerere y’abantu ishingiye ku madini n’umuco ukabigiramo uruhare.

Ati “Kugira abagore b’abavoka ni ikimenyetso kigaragaza ko igihugu cyacu cyateye imbere kandi hariho gahunda yo kwinjizamo n’abandi benshi. Kuba hariho Ihuriro ry’Abagore b’Abavoka ku Isi (RIFAV) rinifuza ko mu Rwanda haba nk’ishami ryaryo, natwe twifuza kurigira kuko twari dusanzwe dufite abagore bari mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Icyitezweho ni ukureba uburyo iryo huriro ryakwandikwa mu Rwanda na bo bakaribamo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Kamanzi Jacqueline, ni we wari uhagarariye Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof) mu gufungura inama y'ihuriro RIFAV

Mu gihe u Rwanda ruzaryinjiramo hari ubufatanye abavoka b’abagore bazagirana n’abandi bikabafasha guhuza, kurandura imbogamizi y’imyumvire abantu bari babafiteho ko batari muri uwo mwuga ahubwo ari uw’abagabo”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka b’igitsinagore bibumbiye mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kalugu Celine, yavuze ko igitekerezo cyatangiriye i Bujumbura.

Yashimangiye ko inama yemerejwe kubera i Kigali nyuma yo gusanga u Rwanda rwarahaye umwanya umwari n’umutegarugori. Yahuje abagore bakora umwuga w’ubwavoka mu bihugu birimo Côte d’Ivoire, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Benin, Djibouti, Congo Brazzaville, Cameroun, Burkinafaso, u Bufaransa, Guadeloupe n’u Rwanda nk’ibihugu bihujwe n’Igifaransa.

Me Kalugu yagarutse ku mbogamizi zikibangamiye abagore bakora umwuga w’ubwavoka zirimo amikoro make.

Ati “Si akazi gahemba buri kwezi bisaba kumenya gushaka abakiliya kandi ukora uwo mwuga akagaragaza ko afite ubunararibonye mu rwego runaka. Icya kabiri n’uko umusanzu ugenda uzamuka cyane ariko usanga binaterwa n’imiterere y’ibiciro ku masoko, bikanaterwa no kuba dufite ubwishingizi mu kwivuza bwacu butuma dusabwa kuzamura amafaranga kugira ngo tubone ayo dukuramo tubashe kubaho neza.”

Yagaragaje ko mu gihe abagore b’abavoka bazinjira RIFAV bazaryungukiramo ubuvugizi bukomeye kandi buzabafasha kugera ahantu henshi no kurambagiza abinjira mu mwuga.

Manyecket Sylvie wazanye igitekerezo cyo gushinga Ihuriro ry’Abavoka b’igitsinagore ku rwego mpuzamahanga yavuze ko abagore bakora uwo mwuga badahabwa gaciro mu bihugu bimwe aho bababona nk’abadashoboye cyangwa abatabasha kuzuza inshingano zabo.

Yashimangiye ko u Rwanda rwabaye intangarugero ku Isi mu kugaragaza ko umugore ashoboye ari nayo mpamvu bagomba kurwigiraho.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko RIFAV yabashimishije kandi guhitamo gukorera inama mu Rwanda bizafasha mu gusangizanya uburyo bwo kunoza umwuga w’ubwavoka.

Me Kavaruganda yavuze ko abagore binjiye mu mwuga batanga ibisubizo by’umwihariko ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko benshi babumva kurusha uko bakunganirwa n’umwavoka w’umugabo.

Ati “Hari kumenya ibibazo bijyanye no kubaka umuryango no kubasha kubikurikirana cyane kurusha abagabo.’’

Inama y’Ihuriro rya RIFAV yitabiriwe n’abavoka b’abagore 200 bahagarariye ibihugu binyuranye barimo abagera kuri 80 bakorera mu Rwanda. Muri rusange mu Rwanda habarurirwa abavoka 1200, abagore muri bo ni 280.

Abanyamuryango b'Ihuriro RIFAV bavuye mu bihugu bisaga 10 muri Afurika no hanze yayo bateraniye mu nama y'iminsi ibiri mu Mujyi wa Kigali
Me Kalugu Celine uhagarariye Urugaga rw'Abagore b'Abavoka mu Rwanda yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu mwuga w'ubwavoka
Me Kavaruganda Julien uyobora Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda na we yitabiriye iyi nama
Iyi nama yitabiriwe n'abatandukanye b'inzobere mu mwuga w'ubwavoka
Nyuma yo gufungura inama ihuza abavoka b'abagore hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza