Kagame yavuze kuri Twagiramungu wamusabye kuba Perezida w’u Rwanda mu 1994

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yahishuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR Inkotanyi yicaranye n’andi mashyaka kugira ngo barebere hamwe uko u Rwanda rwayoborwa maze abo banyapolitiki bari bateraniye muri iyo nama barimo na Twagiramungu Faustin wahunze u Rwanda, bakavuga ko ariwe ukwiriye kuba Perezida wa Repubulika nk’uwari umaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu.

Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku itariki ya 3 Kanama ku baba mu mahanga n’iya 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga yasoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburengerazuba aho yari yabitangiriye mu Karere ka Nyabihu ku wa 26 Nyakanga, agakomereza mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.

Aha muri iyi ntara ni hamwe mu havutse abari abayobozi basize u Rwanda iheruheru bagategura umugambi wa Jenoside. Nko mu Karere ka Nyabihu niho Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda yavutse, abari abasirikare bakomeye n’abandi niho bakomoka.

Mu tundi turere two muri iyi ntara kandi naho hakomoka abakomeye babaye mu butegetsi n’abagize inyota yabwo bamwe bakiriho. Aha twavuga nko mu Karere ka Rusizi ku ivuko rya Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe nyuma ya Jenoside ariko ubu akaba aba mu buhungiro mu Bubiligi na Padiri Nahimana Faustin wari waravuze ko yifuza kuyobora u Rwanda, nawe akaba aba mu bihugu by’u Burayi.

Depite Bamporiki Edouard, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu ubwo yari muri iyi gahunda mu Karere ka Rusizi, yavuze ko nubwo havuka abayobozi babi, imitekerereze y’abaturage bahatuye itari kumwe nabo.

Ati “ Igihe mwari mu Buholandi ku itariki 5 Nzeri 2015 mwasoreje ijambo ryanyu ku bintu bibiri musaba urubyiruko kuba urubyiruko rusa n’u Rwanda rw’ubu twarabyumvise na hano byarahageze nubwo byavugiwe kure. Mwasabye abasakurizaga hanze y’aho abanyarwanda bari bari ko nibarangiza gusakuza no kuvuza amafirimbi bazataha.”

“Abasakurizaga hariya rero, abari bayoboye ako gakundi kari kuzuyemo abakongomani babiri muri bo bavuka aha ng’aha, umwe ni umupadiri wahindutse umupagani n’umunyapolitiki ushaje. Abo ngabo n’ubwo bavuka ino nta muntu n’umwe ubari inyuma. Ni ikimenyetso kigaragara y’uko ubumwe mwatwubatsemo bwafashe nta muntu n’umwe ubari inyuma kandi ndagira ngo mbwire Abanyarusizi, umuzimu w’umuntu utaguteye ukiriho ntashobora kugutera yarapfuye. Mukomere twaratsinze.”

Kagame yakomoje kuri Twagiramungu

Ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byakomerezaga mu Karere ka Nyamasheke, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, ufatwa nk’inshuti y’umuryango FPR Inkotanyi yahawe umwanya maze avuga ubudasa bwa Paul Kagame butuma aba umuntu udasanzwe mu bayobozi bose b’isi.

Yikije cyane ku myitwarire yamuranze kuva kera ubwo yacikirizaga amashuri ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahubwo akagaruka mu Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho yavuze ko iyo aza kuba ari undi yari kwigumirayo akabiharira abandi.

Yanavuze kandi ku byabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo ingabo za APR zari zimaze kuyihagarika uko Kagame yanze kuba Perezida ahubwo agaharira Pasteur Bizimungu na mbere yaho gato ubwo yemeraga ko haba amasezerano y’amahoro y’i Arusha.

Makuza yavuze ko Twagiramungu Faustin usigaye uba mu buhungiro mu Bubiligi ari umwe mu basabye ko Paul Kagame wari ‘General Major’ ayobora u Rwanda nk’uwari umaze gutsinda urugamba.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe (nyuma gato ya Jenoside) Makuza ari umwe mu banyapolitiki bagiye kumureba kugira ngo baganirire hamwe uko bashyiraho Guverinoma y’Ubumwe ihuriweho n’amashyaka yose.

Ati “Hari abantu bazanye kundeba kugira ngo twubaka inzego zigiye gukurikira igihe cy’intambara irangiye dushyiraho Leta y’Ubumwe n’ibindi. Yabatsinze ntiyabavuze n’amazina bari abantu benshi barimo ba Twagiramungu ngira ngo niwe yigeze kuvuga uba hanze ariko duhora dutumira ngo atahe. Nawe yari ahari. Icyantangazaga ni uko icyo gihe nyine bazana ari itsinda rinini harimo abantu ba PL, ba PSD harimo ab’iyari MDR icyo gihe niyo Twagiramungu yari ayoboye.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe noneho tubasobanurira ibigiye gukorwa. Icyantangaje ni uko icyo gihe nyine uwo Makuza yavugaga [Twagiramungu Faustin] yambwiraga ngo ni njye ukwiriye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura. Ntabwo yari akinyifuza ngira ngo yibwiraga ko ahari azankoresha. Nari nabaye urutindo.”

Kagame yavuze ko Twagiramungu yamusabye ko ariwe uba Perezida ariko nyuma akabihindura

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, nibwo iyo Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yari ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagiyeho mu murongo w’amasezarano ya Arusha, Abanyarwanda bahumurizwa ko ikibi bahuye nacyo kitazongera.

Yashyizweho nyuma y’ibohorwa ry’iyari Perefegitura ya Gisenyi ari nacyo gice cyari gisigaye kitarabohozwa maze Pasteur Bizimungu aba ariwe uba Perezida.

Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu rwego rwo kwerekana ko abaturage [abasivili] basubijwe ubuyobozi bwabo, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.

Gen Maj Paul Kagame icyo gihe yabaye umusirikare rukumbi wari muri iyo guverinoma, yari ihuje amashyaka yose uretse abagize uruhare muri Jenoside nka MRND,CDR n’ibice bya PL Power na MDR Power.

Mu ijambo Kagame yavuze icyo gihe yagize ati “Ku ruhande rwanjye ndumva uyu munsi ari umunsi ukomeye w’ibyishimo byinshi, umunsi ufite agaciro gakomeye mu buzima bw’u Rwanda, nubwo ari umunsi udutera kubabara iyo twibutse amarorerwa y’ubwicanyi n’ibindi bikorwa u Rwanda rwahuye nabyo mu myaka ishize. Ni umunsi ukomeye, kuko nizera ko ari bwo bwa nyuma tubona ibibi nk’ibyo twahuye nabyo mu gihugu cyacu.”

Ubwo Kagame wari General Major yavugaga ijambo mu ishingwa rya Guverinoma y'Ubumwe aho yabaye Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo
Makuza yasobanuye Perezida Paul Kagame nk'umuyobozi udasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza