Nzabakorera ibyo mwifuza byose ko mbakorera-Kagame

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yasezeranyije Abanya-Gisagara ko azabakorera ibyo bifuza ko abakorera, yaba mu rwego rwo kubagezaho amashanyarazi, uburezi, umutekano n’ibindi ariko avuga ko ubufatanye bwabo ari intwaro ikomeye izatuma bigerwaho.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Kagame, yashimiye ibihumbi by’abaturage bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.

Mu 2015 abanyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa bigaha amahirwe Kagame yo kongera kwiyamamaza, babishimangira muri referandumu.

Kagame yabwiye abaturage ba Gisagara ko ibyo bamwifuzaho azabibakorera, ariko abasaba ubufatanye.

Yagize ati "Uko munshaka ni ko mbashaka, niko nzabakorera ibyo mwifuza byose ariko nta byashoboka tutari kumwe. Ni ngombwa ko dukorera hamwe buri wese azana imbaraga ze, ubumenyi bwe uko abufite tukuzuzanya, tukihuta tukagera kure. Ntabwo twakihuta buri wese adashyizemo imbaraga."

Yakomeje avuga ko hari intambwe aka karere kamaze gutera yaba mu kugeza amashanyarazi ku baturage kuko abagera kuri 22% bayabonye kuva mu 2010. Gusa yavuze ko ibi bidahagije kuko bikwiye gukomeza kwiyongera.

Ati "Amashanyarazi kuva kuri rimwe n’ibice ku ijana tukaba tugeze kuri 22% hano Gisagara ntaho turagera, turashaka kugera kuri za 80% na za 90%, buri wese mu rugo, ku mashuri, mu mavuriro, ku muhanda akaboneka."

Kagame yavuze ko aya mashanyarazi akwiye no kugera ku rwego rw’inganda, bityo umusaruro w’abaturage ukabona agaciro, bakiteza imbere. Yibukije urubyiruko ko rugomba kwiga yaba amashuri asanzwe, imyuga na za Kaminuza rukabasha kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Yakomoje no ku rwego rw’Ubuzima, ashimangira ko abanyarwanda bose bakwiye ubuzima bwiza, urwaye akavuzwa, indwara zihitana abana zigacika. Ibi byose bikubakira kuri politiki nziza yo gukorera hamwe nta gusigana.

Guverineri Munyantwari Alphonse abwira Perezida Kagame ibyo akarere ka Gisagara kabashije kugeraho muri manda ye ishize
Venuste Rutungura yatanze ubuhamya bukubiye mu muvugo yise ‘Iyo ufite umushoferi mwiza’
Perezida Kagame yemereye abaturage kuzabakorera ibyo bifuza byose
Umuhanzi Kitoko Bibarwa ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye uyu munsi
Perezida Kagame yishimanye n'abaturage batandukanye b'i Gisagara
Umwe mu bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame yamuhobeye ashira urukumbuzi
Perezida Kagame yasabye Abatuye mu Karere ka Gisagara ubufatanye ngo ibyo bamwifuzaho bibashe kugerwaho
Kagame yabwiye abaturage ko uko bamwifuza na we ari ko abifuza
Sina Gerard (wambaye umupira w'umutuku) mu bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza k'umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza