Kagame na Macky Sall bashyikirije ibihembo abahanga muri siyansi barimo Dr Mugabo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Werurwe 2018 saa 08:01
Yasuwe :
2 3

Perezida Paul Kagame na Macky Sall wa Sénégal bashyikirije ibihembo abahanga 17 mu nzego zitandukanye zirebana n’ubumenyi, barimo umunyarwanda Dr Yves Mugabo wafatanyije na bagenzi be muri Kaminuza ya Montréal muri Canada kuvumbura umusemburo G3PP ushobora kwifashishwa mu kuvura diabète n’umubyibuho ukabije.

Ibi bihembo byiswe ‘Next Einstein Fellow Awards’, byatangiwe muri Kigali Convention Centre, ahateraniye inama y’ihuriro ry’abahanga mu bya siyansi, ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS) ku bufatanye n’umuryango Robert Bosch Stiftung.

Perezida Macky Sall yabishyikirije abantu umunani babanza, Perezida Kagame abishyikiriza abandi icyenda.

Ni abahanga bakora mu nzego zitandukanye bose batarengeje imyaka 42 kandi bafite impamyabumenyi zihanitse, bari kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo binyuranye Afurika ifite, muri bo 40% bakaba ari abagore.

Umuyobozi wa AIMS, Thierry Zomahoun, aheruka gutangaza ko aba bahanga bari gukora ubushakashatsi mu nzego zirimo ingufu, ikoranabuhanga mu by’imari, kwihaza mu biribwa, ubumenyi bw’isanzure, ubuvuzi bugezweho n’ibindi.

Yagize ati “Uretse ubushakashatsi bwanditse, aba bagiye bahanga ikoranabuhanga rigezweho rishingiye ku bushakashatsi bwabo. Twizera ko ubuvumbuzi bwabo na gahunda bashyiraho cyangwa iziri imbere, zizakemura ibibazo by’Isi mu buzima, ingufu, imihindagurikire y’ibihe, uburezi, ubuhinzi n’ibindi byinshi.”

Urutonde rw’abahanga mu bumenyi bahembwe

1. Dr. Vinet Coetzee – Afurika y’Epfo: Ni umwarimu ukomeye Kaminuza ya Pretoria. Yakoze ubushakashatsi ku gusuzuma imirire y’abana binyuze mu kugenzura ubushobozi bw’umubiri, hagafatwa ibipimo bisesengurwa na mudasobwa.

2. Prof Abdoulaye Baniré Diallo – Guinea: Ni umwarimu mu bijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa muri Kaminuza ya Québec i Montréal wanashinze ikigo My Intelligent Machine.

3. Dr. Abdigani Diriye – Somalia : Ashinzwe ubushakashatsi muri IBMResearch Africa. Hamwe n’itsinda bari gufatanya, bari kwiga uburyo bwiza bwo gusuzuma abantu basaba inguzanyo binyuze mu kubaha amanota.

4. Dr Kevin Dzobo – Zimbabwe : Ni umushakashatsi ukomeye mu kigo gisesengura ibijyanye n’ubuvuzi n’imigera mu mubiri,
International Centre for Genetic Engineering and Biotechnology (ICGEB), akaba n’umwarimu mu bijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Cape Town.

5. Prof Jonathan Mboyo Esole – RDC : Ni umwarimu w’imibare muri Kaminuza ya Northeastern muri Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

6. Dr Yabebal Fantaye – Ethiopia: Ni umushakashatsi mu bijyanye n’isanzure, aho ari kwita cyane ku buryo buzafasha mu guhuza ibipimo mu kumenya aho ibihugu bihagaze mu ntego zigamije iterambere rirambye.

7. Prof Aminata Garba – Niger: Umwarimu muri Carnegie Mellon University Africa, akaba umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi cy’iKigali.

8. Prof Rym Kefi - Tunisia: Ni umwarimu mu akaba n’umwe mu bantu b’ingenzi mu kigo cy’ubushakashatsi, Institut Pasteur i Tunis.

9. Dr. Aku Kwamie – Ghana: Ni umushakashatsi wigenga, akaba yibanda kubijyanye n’imiyoborere mu by’ubuzima.

10. Justus Masa – Uganda: Ni umushakashatsi muri Centre for Electrochemical Sciences muri kaminuza ya Ruhr mu Budage.

11. Dr Yvone Mburu – Kenya: Niwe washinze ndetse ni ayoboye ikigo Med In Africa gikora ibijyanye n’ikingira n’ubuvuzi.

12. Dr Yves Mugabo – Rwanda: Ni umushakashatsi, Dr Yves Mugabo wafatanyije na bagenzi be muri Kaminuza ya Montréal muri Canada bavumbura umusemburo G3PP (Glycerol-3-phosphate phosphatase), ushobora kugabanya isukari mu mubiri mu rwego rwo kuvura diabète n’umubyibuho ukabije.

13. Prof Dr Sanushka Naidoo – Afurika y’Epfo: Ni umushakashatsi ku bimera, cyane ku bwirinzi bwabyo mu rusobe rw’ibindi bimera, ayo mu bwo yakoze yibanze ku nturusu.

14. Prof Maha Nasr – Misiri: Ni umwarimu mu bijyanye no gukora imiti muri Kaminuza ya Ain Shams i Cairo, akaba ayoboye n’itsinda rinini ry’abashakashatsi. Yibanda cyane kuri Nanotechnologie.

15. Prof Peter Ngene – Nigeria: Ni umwarimu muri Debye Institute for Nanomaterials Science muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi. Yakoze ubushakatsi bwavumbuye uburyo bwo kubona Hydrogen, bukoreshwa mu buvuzi.

16. Dr Tolulope Olugboji – Nigeria: Ni umushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi n’ibiyigize muri Kaminuza ya Maryland muri Amerika.

17. Prof Hamidou Tembine – Mali: Ni umwarimu muri Kaminuza ya New York, aho yasesenguye cyane ibirebana n’imikino mu kuzamura ubushobozi bwo gufata ibyemezo.

Nyuma yo gutanga ibi bihembo, Perezida Kagame na Mack Sall bashyikirijwe igihembo cyiswe NEF Champions Award, hamwe na Ben Turok, Dr. Ingrid Wuenning na Seema Kumar.

Perezida Kagame ashyikiriza igihembo umwe mu bahanga mu bya siyansi muri Afurika
Perezida wa Senegal Macky Sall atanga igihembo
Abashyikirijwe ibihembo hamwe n'abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza