Kacyiru: Abapolisi barenga 500 batanze amaraso (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bakorera muri icyo kigo barenga 500 bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso, azafasha abarwayi bari mu bitaro hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gutanga amaraso kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (Police Month 2019).

Ati “Iki gikorwa cyo gutanga amaraso kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho abaturage bagezwaho ibikorwa bitandukanye bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo n’ubuzima, iterambere mu majyambere n’imibereho myiza.”

CP Kabera yakomeje avuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso gisanzwe kiba buri mezi atatu, aho ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kinyura mu bigo bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bagatanga amaraso yo gufasha indembe ziri hirya no hino mu bitaro.

Ubwo hatangwaga amaraso ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, uwari uhagarariye RBC, Nakure Yvette yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku murava n’ubushake bakorana igikorwa cyo gufasha abarwayi bakeneye amaraso.

Ati “Turashimira abapolisi ndetse n’abayobozi babo kubera igikorwa cy’urukundo bahora bagaragaza cyo gufasha abarwayi bakeneye amaraso. Iki gikorwa tugikora buri mezi atatu kandi tubona amaraso ahagije afasha abarwayi benshi.”

Nakure akangurira abapolisi n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso kuko uretse no kuba ari ugufasha abarwayi, binatuma umuntu abasha kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.

Ati “Iki gikorwa ntigifasha abarwayi bakeneye amaraso gusa, ahubwo n’abayatanze bibafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko mbere yo kuyaha umurwayi tubanza kuyasuzuma tukareba ko nta burwayi afite. Ayo dusanzemo uburwayi tubimenyesha nyirayo mu buryo bw’ibanga agatangira kwivuza.”

Igikorwa cyo gutanga amaraso kiri mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Abapolisi batandukanye batanze amaraso kuri uyu wa Gatandatu
Abatanga amaraso bagira amahirwe yo kumenya ubuzima bwabo buhagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza