Kaburimbo ya mbere mu mateka izanyura muri Gisagara yatangiye kubakwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanda wa mbere wa kaburimbo uzanyura mu Karere ka Gisagara watangiye kubakwa, ukazahuza aka karere n’aka Huye bituranye, ukuzura mu gihe cy’amezi 12.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko imirimo y’ubwubatsi yatangiye kuri uyu wa Mbere, ashyiraho n’amafoto y’imashini zatangiye akazi.

Aheruka kubwira IGIHE ko “Umuhanda wa Huye–Gisagara uzuzara utwaye miliyari 6.5Frw […] Kwimura abaturage no kubishyura hari aho byarangiye, ikigiye gukurikiraho ni ukubaka.’’

Uretse uwo muhanda ugiye kubakwa muri icyo gice, hari n’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 63 ugiye kubakwa, uzatwara miliyari 68Frw.

Minisitiri Uwihanganye yanatangaje ko uretse muri Huye na Gisagara, umwaka wa 2019 ukazarangira mu Karere ka Nyaruguru naho hubatswe imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 120.

Inkuru wasoma: Umuhanda Huye-Kibeho ugiye gutangira kubakwa, Gisagara ibone kaburimbo ya mbere mu mateka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza