Kaboneka yasabye Njyanama kuva mu nyungu bwite bafite mu turere cyangwa bakareka ubujyanama

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Werurwe 2018 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabwiye abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali ko bakwiye kuva mu nyungu zabo bwite bafite mu turere cyangwa bakareka ubujyanama kuko bigongana n’ibyemezo bakabaye bafata bigatuma bidakorwa cyangwa bikadindiza byinshi.

Ibi Minisitiri Kaboneka yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze umaze iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.

Kaboneka yasabye abajyanama gukora inshingano zabo ziri mu itegeko mu nyungu z’ababatoye n’iz’igihugu kandi ntibatinye gufata ibyemezo mu gihe cyose bitanyuranyije n’itegeko kandi bidasenya.

Yavuze ko hari Njyanama zikora neza n’izidakora neza kubera impamvu zirimo ubushobozi buke ariko hari n’ikibazo cy’abadafata ibyemezo kubera inyungu zabo bwite bafite mu turere nk’amasoko cyangwa izindi.

Yasabye abo bajyanama kuva muri izi nyungu cyangwa bakareka ubujyanama.

Yagize ati “Hari ikibazo cy’uko usanga bamwe bashobora kuba hari inyungu zigongana n’ibyemezo bakabaye bafata bamwe bagatinda kubifata. Ntekereza ko biri buze guhinduka kuko twasabye ko abari muri izo nyungu bazivamo cyangwa bakava mu bujyanama aho kugira ngo bavange ubujyanama n’inyungu zabo ku giti cyabo.”
Yakomeje avuga ko nk’abajyanama n’abayobozi bakwiye kumva ko bafite inshingano zo gukorera abaturage bakabatega amatwi, bakicarana nabo bagafatanya gukemura ibibazo bafite mu buryo bwo kutiremereza kandi bakumva ibyo bakeneye mbere y’ibindi.

Minisitiri Kaboneka kandi yasabye abayobozi kubanza guhindura imyumvire yabo n’iy’abaturage cyane cyane ‘abagitekereza ko bazabaho buri gihe bafashwa bakava kuri uwo muco wo gutegereza ak’imuhana bakaganisha ku kwigira.

Yagize ati “Umuturage ntibamwubakire inzu ngo ayijyemo narangiza ayisenye kuko yumva azubakirwa n’indi. Umuturage ntibamuhe inka ngo aterere iyongiyo inka yicwe n’inzara tuzabimenye yapfuye. Dukwiye gufasha abaturage kumva ko icyo bamuhaye ari umusingi wo kubakiraho atera imbere atari uguhora asabiriza.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert, yemeza ko hari abajyanama wasangaga bafite amasoko mu turere cyangwa ugasanga bafatanyije n’abayobozi b’uturere mu nyungu zimwe na zimwe.

Avuga ko ibi bikwiye gucika kuko akenshi biteranya ubuyobozi bw’akarere na njyanama cyangwa bigatuma habaho umuco mubi wo guhishirana.

Yagize ati “Niba uri umucuruzi, uri rwiyemezamirimo ukaba n’umujyanama, ubundi itegeko ntiryakwemereraga ko ugira amasoko ukora mu karere ariko hari ababirengagaho bigakorwa. Umurongo twahawe twongeye kwibutswa ko atari byo dukwiye kubivaho.

Dushimimana yavuze ko ari kimwe mu biteranya abayobozi b’Uturere na Njyanama kuko buri umwe ashaka inyungu ze. Ibi kandi bituma habaho kudafata ibyemezo kubera gutinyana.

Yagize ati “Akenshi wasangaga njyanama turi ku ruhande n’abayobozi b’akarere bari ku rundi ukabona uruhare rwacu ni ruto ari ho wabonaga hari ibibazo byinshi bitagiye bikemuka rimwe na rimwe ugasanga n’abajyanama tutazi ibyo ari byo.”

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi 1300 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere.

Lambert Dushimimana, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Rubavu
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka, ubwo yasozaga umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze wari umaze iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza