Kwamamaza

Kaboneka,Lt Gen Ibingira na IGP Gasana bavuze ku bujura buyogoje Nyagatare

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 07:01' na IGIHE


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yahamagariye abaturage b’akarere ka Nyagatare kongera imbaraga mu kwicungira umutekano ngo bakome imbere ibibangamiye birimo n’ubujura bw’amatungo muri ako gace burimo kugenda bufata indi ntera.

Ibi Minisitiri yabivuze ku wa 18 Kanama mu nama y’umutekano yabereye mu gasenteri k’ubucuruzi ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana n’Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

Inama yibanze ku bujura bw’amatungo bukomeje kuhavugwa cyane cyane mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Minisitiri Kaboneka aganira n’ibihumbi by’abaturage bitabiriye inama, yagaragaje umurongo ngenderwaho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bahura nabyo, ababwira ko biri mu maboko yabo kandi aribo bakwiye kubyikemurira.

Yagize ati “Ubu bujura bw’inka budindiza gahunda y’iterambere ya Perezida wa Pepubulika ariyo Girinka Munyarwanda; ntibushobora kwihanganirwa. Ubufatanye ni intwaro ya ngombwa mu gukumira no kurwanya ibyaha.”

Abaturage ba Musenyi bagiriwe inama yo kwitabira gahunda z’iterambere ngo banazamure ubukungu n’ imibereho myiza byabo.

IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zishinzwe umutekano ngo iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo gikemuke.

Nibura inka zigera ku 100 zibwe muri Nyagatare guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, aho 32 muri zo zagarujwe kandi hafatwa abantu 44 bakekwagaho ubujura bwazo.

IGP Gasana yagize ati “Ubufatanye no gutanga amakuru ku cyaha cyose ni urufunguzo rwo kugaruza mu maguru mashya amatungo yibwe cyangwa ikindi cyose cyaba cyibwe ndetse no gufata abibye.”

Lt. Gen. Ibingira yongeyeho ko abanyarwanda bigishijwe kuba aribo bibungabungira amahoro n’umutekano byabo.

Lt Gen Ibingira yagize ati “Abajura bashobora kuba umuturanyi wawe,umwana wawe cyangwa undi wese uzi,nk’abanyarwanda mwigishijwe, mubatangeho amakuru."

Afatira ku rugero rw’ibyabaye vuba aha, aho inka eshanu zo muri gahunda ya Girinka zibiwe mu rwuri ariko zose zikaza gufatirwa muri Bugesera, Lt. Gen Ibingira yaburiye uwo ari we wese wazafatirwa mu bikorwa nk’ibi ko azahanwa.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved