Uwatangiranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda asanga rukwiye kujyana u Bubiligi mu nkiko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Kabemba Musafiri ari mu babanye na Mutara III Rudahigwa [Charles Léon Pierre]. Yageze ibwami abikesha gukora mu bigo byacukuraga amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu byayoborwaga n’abazungu bari inshuti z’Umwami.

Uyu mukambwe w’imyaka 101 avuka mu Ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yageze mu Rwanda yinjira mu kazi k’ibijyanye no gushyira imambo ahari ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Icyo gihe Kabemba yatangiranye n’Ababiligi gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ubucukuzi mu Rwanda si ubwa vuba kuko amateka agaragaza ko bwatangiye hagati ya 1930 -1931 ubwo gasegereti yavumburwaga mu birombe bya Rwinkwavu na Rutongo.

Mu bitekerezo bye asanga u Rwanda na RDC bikwiye kwishyira hamwe bikarega u Bubiligi ku mabuye y’agaciro bwacukuye muri ibi bihugu imyaka myinshi ntihagire inyungu bubisigira.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE cyibanze ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro mu Rwanda mu myaka yo hambere, imibereho yabo n’uko Abanyarwanda binjiye mu bucukuzi.

Kabemba ari mu birabura 300 batangiye gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda ubwo mu 1940 Ababiligi bajyaga muri RDC kuzana abasore babafasha gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Kuva icyo gihe yahise atura mu Murenge wa Rwinkwavu hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro.

Mu kubara inkuru kwe, avuga ko yabonanye n’Ababiligi bwa mbere mu 1936 ubwo yari afite imyaka 18; bamusanze mu gace ka Manono muri Katanga, batangira kumwigisha gucukura amabuye y’agaciro.

Nyuma y’imyaka ine we na bagenzi be 300 bajyanywe mu Rwanda, bakwirakwizwa mu gihugu hose kugira ngo bashakishe ahari amabuye y’agaciro. We yahise yoherezwa i Rwinkwavu ahantu hari ishyamba rinini cyane ariko ngo hari amabuye y’agaciro menshi cyane.

Akomeza agira ati “Nkihagera na bagenzi banjye kuko twari bake abazungu badusabye kwigisha Abanyarwanda uko bacukura itini na bo bakajya badufasha ariko twabuze Umunyarwanda numwe dufatanya na we kuko barabitinyaga cyane, twarinze kujya i Burundi gushakayo abasore baza kudufasha.”

Mu myaka mike yakurikiye ngo bahise batangira kubaka inzu zo kubamo na n’ubu inyinshi ziracyahagaze. Icyo gihe ni nabwo Abanyarwanda batangiye kuyoboka uyu mwuga ngo kuko babonaga ko wabatunga kurusha guhinga; uwakoraga mu bucukuzi yahabwaga ibyo kurya, inzu n’ibindi nkenerwa bitandukanye byatumaga abaho neza.

-  Impfu zari nyinshi

Kabemba avuga ko mu Banye-Congo bageranye mu Rwanda uko bari nka 300 mu myaka icumi yakurikiye hari hasigaye abatageze kuri 20 bitewe nuko ibirombe byabagwiraga cyane.

Ati “Twebwe twafataga imashini tukayishora imbere aho inyuze natwe tukahaca ntabwo twatekerezaga gukora inzira nziza, ibi byanatumye benshi bahatakariza ubuzima gusa uko bapfaga ni nako abazungu bajyaga kuzana abandi ku itegeko. Baragendaga bakareba abasore beza bafite imbaraga bakabazana gucukura ku itegeko.”

Uyu musaza yavuze ko iyo bamaraga gucukura amabuye akazi kabo kabaga karangiye abazungu bakayajyana kuyatunganyiriza mu bubiligi.

Kabemba Musafiri w'imyaka 101 ari mu batangiye gucukura amabuye y'agaciro mu myaka ya kera mu Rwanda

-  Uko Habyarimana yihindutse Ababiligi, akabaka amabuye y’agaciro

Mu 1980 ni bwo mu Rwanda huzuye uruganda rwakoreshwaga mu gushongesha amabuye y’agaciro aho kuyajyana hanze, urwo ruganda rwari rwubatse i Kabuye rwitwaga (Founder Karuruma) n’uyu munsi ruracyahari.

Ngo rumaze kuzura Perezida Habyarimana Juvénal yahise asaba Ababiligi kutongera gupakira amabuye y’agaciro ngo bajye kuyatunganyiriza iwabo, ahubwo yabasabye kuzana ibikoresho byose bishoboka bakajya bayatunganyiriza mu Rwanda hanze hakajya umushonge.

Ababiligi ngo babikoze igihe gito basanga barahomba bahitamo guhita bahagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Icyo gihe Habyarimana yasabye Abanyarwanda bari bafite amafaranga gushora mu birombe byose byari biri mu gihugu nabo ubwabo bagacukura ayo mabuye.

Kabemba na bagenzi be bari basigaye mu Rwanda bahise bahabwa ubwenegihugu basabwa gufatanya n’abandi Banyarwanda gucukura amabuye y’agaciro ngo nubwo bari bake cyane.

Ati “Ndabyibuka Perezida Habyarimana yantumyeho ngo nze duhure, ngezeyo aba ariwe unyihera irangamuntu y’u Rwanda, arambwira ngo ubu uri umwenegihugu ntabwo ukiri uw’ahandi, genda ufatanye n’abandi biriya birombe mubibyaze umusaruro.”

“Kuva icyo gihe mu 1980 twafatanyije n’Abanyarwanda tugacukura itini zikajyanwa gushongeshwa i Kabuye, leta ikabona amafaranga natwe tukabona amafaranga.”

-  Asanga u Rwanda na Congo bakareze u Bubiligi

Kabemba asanga u Rwanda na Congo byakwishyize hamwe bikarega u Bubiligi bitewe n’amabuye y’agaciro bwacukuye muri ibi bihugu imyaka myinshi butayishyura, ndetse bukanakoresha abaturage babyo ku gahato abenshi bakanapfiramo.

Ati “Bashatse baburega nkiriho nkatanga ubuhamya kuko inaha mu Rwanda tugitangira gucukura nibura ku mwaka abantu barenga 1000 ibirombe byarabagwiraga, muri RDC ho bararengaga cyane kandi abo bose nta ndishyi babonaga ahubwo bajyaga kuzana abandi baturage ku gahato.”

Kabemba avuga ko kuri ubu amakuru yumva ngo nuko abacukura amabuye y’agaciro babayeho neza leta igerageza kubakurikirana, igisigaye ngo nuko bo ubwabo bagerageza kubikora kinyamwuga, bakumva ko ari umwuga wabatunga.

Yabagiriye inama yo kureka kubikora biyibye ngo kuko iyo ugiye mu kirombe udahawe uburenganzira bishobora kukubyarira ibibazo.

Kuri ubu Kabemba Musafiri amaze imyaka irenga 80 atuye i Rwinkwavu yahabyariye abana 10, abuzukuru 50, abuzukuruza 40 n’ubuvivi bubiri.

Imibare iheruka yerekana ko inyungu iva mu bucukuzi yavuye kuri miliyoni 149.1$ mu 2015 ikagera kuri miliyoni 166$ mu 2016/2017 na miliyoni 373$ mu 2017/2018, bituma uru rwego ruba urwa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize menshi, inyuma y’ubukerarugendo.

Kubera amahirwe agaragara munsi y’ubutaka bw’u Rwanda n’ishoramari rikomeje kongerwamo, ubu intego yarahanitswe kuko hitezwe miliyoni 800$ mu 2020 ndetse mu 2024 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukazaba bugeze kuri miliyari 1.5$.

Kabemba n'umugore we bamaranye imyaka irenga 75 babana i Rwinkwavu
Kabemba yatanze inama ku bacukura amabuye y'agaciro ko bakwiye kubikora mu buryo bwemewe n'amategeko
Zimwe mu nzu zabagamo Ababiligi n'izari zicumbikiye abakozi bacukuraga amabuye y'agaciro
Izi nzu zubatswe mu 1942 kugeza n'uyu munsi ziracyahagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza