Kabarebe yavuze ineza y’Inkotanyi ku mubyeyi wa Maj. Munyakazi wahamwe na Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Mata 2019 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yavuze ko indangagaciro y’ubumuntu no kwihangana ariyo yaranze Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yahaye abagera kuri 250 biganjemo urubyiruko ruhagarariye abandi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere na za kaminuza, rwitabiriye ibiganiro biherutse kuba bitegura iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen. Kabarebe yarusabye kwigira ku myitwarire y’Ingabo za FPR mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati “Icyo musabwa nk’urubyiruko ni ukugira ubumuntu no kwihangana, kureba igihugu, kutijandika mu bibazo no gufata amahirwe gitanga mukagiteza imbere.”

Umugambi wa Jenoside ntiwaje uhutiyeho, wacuzwe by’igihe kirekire ndetse ingengabitekerezo yayo itangwa hose.

Mu yahoze ari Komini Kibirira (ubu ni mu Murenge wa Gatumba muri Ngororero) hari mu hatangirijwe igeragerezwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside kuva mu 1990.

Mu 1993, ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwicaga Abatutsi b’i Kibirira, Ingabo za FPR zarateye zigeze i Buyoga mu Karere ka Rulindo zihasanga umubyeyi wa Laurent Munyakazi wari ufite ipeti rya Generali Majoro.

Uyu Munyakazi yahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera uruhare yagize mu kuyobora ubwicanyi bwabereye kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu.
Mu 2005, Urukiko rwa Gacaca rwo mu yahoze ari Segiteri Rugenge, mu Mujyi wa Kigali rwamukatiye gufungwa burundu. Yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare ku Mulindi aho yavuye ajyanwa mu ya Kimironko mu 2010, aza no kuhapfira ku wa 17 Nzeri 2013, azize uburwayi butunguranye.

Gen. Kabarebe yavuze uko Inkotanyi zajyanye uwo mubyeyi nyuma zikaza kumurekura ku busabe bw’umuhungu we.

Yagize ati “Mu 1993, hari intambara yabaye Habyarimana yica abantu i Kibirira, Inkotanyi ziratera zifata nyina wa Munyakazi ziramutwara, aho zisubiriye inyuma mu birindiro byazo, yaraje aratakamba ziramumuha, bajya kubana i Kigali.”

Yakomeje agira ati “Ntibyumvikana ukuntu Inkotanyi zafashe umubyeyi wawe, ziramuvura, ziramucumbikira, intambara irangiye ziramuguha ariko Munyakazi ni we wagabye ibitero byo kwica Abatutsi muri St Paul na St Famille.”

Guhuza ingabo no kwinjiza muri RDF, abasirikare 1500 bakoze Jenoside

Nyuma yo guhagarika Jenoside, impungenge ikomeye yari ihari ni ishingiye ku mibanire hagati y’Abanyarwanda, bari bacitsemo ibice.

Ingabo za FPR Inkotanyi zitwaga RPA, icya mbere zakoze ni ugushaka izina ry’igisirikare, RDF, buri wese yisangamo, akiyumva nk’ukorera inyungu z’igihugu.

Gen. Kabarebe yavuze ko mu gihe Inkotanyi zahagarikaga Jenoside zafashe bamwe mu basirikare bari mu ngabo zayijanditsemo zibitaho nta kurobanura.

Yagize ati “Ntabwo umuntu udafite ubumuntu ushobora kubyiyumvisha, ugafata abasirikare 1500, bakoraga Jenoside ukabagumana, ukabacumbikira ukabagaburira.”

Yakomeje agira ati “Ni benshi cyane harimo n’abo wavuga ngo ntibari banakwiye gufatwa neza gutyo nka Nsekarije, ni we wishe uburezi bw’u Rwanda, rya ringaniza ni we warizanye. Uwo twamusanze i Rambura, tumushyira mu modoka ye tumujyana i Remera mu nzu ze.”

Yatanze ingero z’abasirikare benshi Inkotanyi zafashe zikabagirira neza barimo Col Ndibwami waje kuba Umugaba Mukuru wa Mbere wa Jandarumeri basanze yihishe mu gisenge cy’inzu aho yari atuye Kimisagara.

Gen. Kabarebe yavuze ko ubumuntu bwaranze FPR aricyo yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwubakiraho kuko aribwo ruzashobora kumva ko rufite inshingano zo kubaka igihugu.

Ubu butumwa bwatangiwe mu biganiro byo ku wa 3 Mata hitegurwa icyumweru cy’icyunamo cyabaye ku wa 7-13 Mata 2019, n’amezi atatu yo kunamira inzirakarengane za Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. Kabarebe James, yasabye urubyiruko rw'u Rwanda kurangwa n'ubumuntu
Abasaga 250 bitabiriye ibiganiro byahariwe urubyiruko mu rwego rwo gutegura #Kwibuka25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza