00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jonathan Group Rwanda izanye igisubizo cy’umuceri wangirikiraga mu bubiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Uruganda rushya rugura rukanatunganya umuceri wera mu Rwanda, Jonathan Group Rwanda rutangaza ko ruzanye ishoramari rigamije kugeza umuceri wo mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga kandi ko bizagabanya ingano y’umuceri wangirikiraga mu bubiko bw’abahinzi kubera kubura isoko mu gihe ruzaba rwatangiye imirimo.

Imyaka ishize ari myinshi, abahinzi b’umuceri mu bice bitandukanye by’igihugu binubira ingano y’umuceri ubarirwa mu matoni upfira mu bubiko bitewe no kubura isoko cyangwa irihari rikabagurira ku giciro cy’intica ntikize kugira ngo bawikureho.

Ibi bibazo byose byakurikiraga imvune y’umuhinzi bigatuma bamwe barushaho kwiheba kandi bari barashoye mu buhinzi bw’umuceri mu rwego rwo kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo.

Nyuma yo kubona ibyo byose, umushoramari Nsengiyimana Jonathan, ufite Sosiyete ya Jonathan Group Rwanda Ltd yiyemeje gushora imari igera hafi kuri miliyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akemure ibibazo byari biri mu bucuruzi bw’umuceri aho abahinzi bataboneraga amasoko ku gihe bigatuma bakena kandi bafite umusaruro wabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Jonathan Nsengimana, yavuze ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri wera mu Rwanda binyuze mu kuwutunganya ku buryo bugezweho.

Yagize ati "Twoshoye muri uyu mushinga kugira ngo dukemure ibibazo bimwe na bimwe byagiye bigaragara muri ubu buhinzi, harimo nko kuba abahinzi benshi bo mu gihugu batabona amasoko mu buryo bukwiriye. Usanga batabonera amasoko igihe, bigatuma umusaruro wabo batawikenuzamo ngo ubakemurire ibibazo baba bafite."

Yakomeje agira ati "Twebwe rero turi kwiyemeza gushyiraho amafaranga afatika, ingufu n’ubumenyi dufite kugira ngo dukemure icyo kibazo ariko natwe twiteze imbere n’igihugu gitere imbere."

Nsengimana yagaragaje ko hari uburyo bafite bwo kuzakorana n’abahinzi b’umuceri binyuze mu buryo bw’imikoranire n’inzego zinyuranye zibareberera.

Ati "Twebwe imikoranire yacu n’abahinzi b’umuceri izanyura mu ishyirahamwe ryabo FUCORIRWA, kuko tuzaba dushaka gukorana n’abahinzi b’umuceri mu gihugu cyose, iryo huriro ryabo rero niryo rizi imyubakire y’amakoperative y’abahinzi b’umuceri. Iri shyirahamwe ryabo niryo tuzakorana kugira ngo ikemure ikibazo kigihari mu buryo bwa rusange."

Nsengimana Jonathan yavuze ko asanga igihe kigeze kugira ngo iki kigo gikorere hamwe na FUCORIRWA, habeho gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu buhinzi bw’umuceri mu Rwanda.

Yagaragaje ko uruganda rwe ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura toni 50 ku munsi na toni 1500 ku kwezi ndetse rukaba rwajya rutunganya nibura umuceri ungana na toni zisaga 10000 ku mwaka. Ni ishoramari rifite agaciro ka 8 770 000 000 Frw. Biteganyijwe ko imirimo izatangirana na Mutarama 2021.

Ishoramari rya Jonathan Group Rwanda, kandi rigamije kugeza umuceri wo mu Rwanda mu mahanga kuko ngo ifite isoko ryagutse muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Goma, Kinshasa na Bukavu.

Hari kandi kuwumenyekanisha ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba kuko ngo bamaze kubona isoko rigari muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rutunganya umuceri wo mu gishanga cya Bugarama wo mu bwoko bwa basomati (umuceri w’intete ndende) ku buryo woherezwa mu Bubiligi ndetse n’ibice bimwe byo mu Bufaransa.

Jonathan Group Rwanda Ltd yemerewe gukorera mu Rwanda muri uyu mwaka, gusa ifite imikoranire myiza n’ibigo bitandukanye birimo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ndetse n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Uru ruganda rufite icyicaro i Masoro
Uru ruganda rwiteguye gutunganya umuceri wera mu Rwanda no gushaka isoko mpuzamahanga
Umushoramari, Nsengiyimana Jonathan yavuze ko igihe kigeze abahinzi b'umuceri bakabona isoko ry'umusaruro wabo
Nsengimana Jonathan avuga ko yiteguye gukorana n'inzego zitandukanye mu rwego guteza imbere umuceri wera mu Rwanda
Uru ruganda rufite imodoka zizajya zifashishwa mu gutwara umusaruro w'umuceri uva ku bahinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .