John Kerry yasesekaye i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukwakira 2016 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa kumi n’igice nibwo indege itwaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yasesekaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje kwitabira inama ivuga ku ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal, hagamije icibwa ry’ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons [HFCs] ikoreshwa mu byuma bikonjesha, ariko ikagira ingaruka ku kayunguruzo k’izuba, Ozone.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles hamwe n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo mu Muhora wa Ruguru, Hategeka Emmanuel.

Yari kumwe n’itsinda ry’abantu bagera kuri 40 mu gihe ku kibuga cy’indege hagaragaraga abashinzwe umutekano b’Abanyamerika barenga 10 n’abandi b’Abanyarwanda.

Yaje mu ndege ya USAF C-32, ikaba iya gisirikare yo mu bwoko bwa Boeing 757. Ni imwe mu zikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

C-32 ni yo igenewe gutwara abayobozi ba Amerika bajya mu bice bitandukanye ku Isi, aba mbere bayikoresha bakaba ari ba Visi Perezida, uyigendamo ifite ikirango cya Air Force Two, umugore wa Perezida ndetse n’Umunyamabanga wa Leta.

Icyakora rimwe na rimwe ijya inatwara abagize Guverinoma ndetse n’abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko iyo bemerewe kuyigendamo bagiye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu.

John Kerry yitabiriye inama yiga ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal, hagamije icibwa ry’ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons [HFCs] ikoreshwa mu byuma bikonjesha, ariko ikagira ingaruka ku kayunguruzo k’izuba, Ozone.

Mu gushyigikira iyi gahunda, John Kerry, aheruka gutangaza ko “amavugurura ya Kigali niyemezwa, abaterankunga bazatanga miliyoni $27 naho abagiraneza batange miliyoni $50” muri gahunda zo kurengera ikirere.

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza