Jean Philbert Nsengimana wari Minisitiri yahawe imirimo mishya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mutarama 2018 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yagizwe Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa ifite icyicaro i Kigali muri M Peace Plaza.

Nsengimana yatangiye imirimo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2018. Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe akuriye Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa ni we wafashe icyemezo cyo kugira Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Nsengimana yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira. Ati “Ndashimira byimazeho Perezida wa Repubulika ku cyizere yongeye kungirira akanyinjiza mu buyobozi bw’ikipe iserukira Afurika mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri iki gihe afite inshingano zikomeye zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Niteguye gukoresha imbaraga zose kugira ngo ikoranabuhanga ribe umuti ku bibazo byinshi Afurika ihanganye nabyo n’amahirwe atagira umupaka ku rubyiruko.”

Smart Africa ihuriyemo ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’indi miryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Kagame ukuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa aho yemeje ko imyaka icumi iri imbere uhereye mu 2016 igomba kuba igihe cy’iterambere ry’umugabane wa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko internet y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.

Ubunyamabanga bwayo nibwo bukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego zashyizweho n’inama ya Transform Africa, harimo nko gukusanya miliyari zigera kuri 300 z’amadolari ya Amerika azashorwa mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika bitarenze mu 2020.

Dr Touré, uwo Nsengimana abereye Umujyanama, yahoze ayobora Ikigo Mpuzamahanga mu Itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame. Muri iki gihe ari kwiyamamariza kuyobora Mali mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

Jean Philbert Nsengimana wabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga yinjiye mu Guverinoma mu 2011, agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Mu 2012 iyi Minisiteri yahujwe n’iy’Ikoranabuhanga, ahabwa kuyiyobora. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Singapore

Impinduka zakozwe na Perezida Kagame ku wa 6 Ukuboza 2017 nizo zasize Nsengimana akuwe muri Guverinoma yari amazemo imyaka itandatu asimburwa na Rurangirwa Jean de Dieu.

Jean Philbert Nsengimana ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Kuva mu 2008 kugera mu 2010 yari ahagarariye mu Rwanda ikigo gikora iby’ikoranabuhanga cyitwa Voxiva Inc.

Muri iyo myaka, yayoboye itsinda ry’abahanga mu by’ikoranabuhanga ryakoze porogaramu zitanga ibisubizo mu by’ubuzima arizo TRACnet na mUbuzima; Zatoranyijwe nk’izihiga izindi mu 2007 mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Yanagize uruhare mu ikorwa rya porogaramu ikoreshwa muri telefoni ifasha guhuza abahinzi n’abaguzi yitwa eSoko, nayo yaje guhabwa ibihembo bitandukanye nk’itanga ibisubizo muri uru rwego muri Afurika.

Yanakoze mu yindi mishinga itandukanye y’ikoranabuhanga kuva muri Kaminuza y’u Rwanda aho yize.

Muri Kamena umwaka ushize ubwo yari akiri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yagizwe Umuyobozi w’Inama Mpuzamahanga ihuza ibihugu n’abikorera ku giti cyabo ku iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ku Isi izwi nka WSIS Forum yaberaga mu Busuwisi.

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ubu ni umujyanama wihariye muri Smart Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza