00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane aguye mu Bitaro bya Muhima.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, acyakirwa ahakirirwa indembe ahita yitaba Imana.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, gusa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rubifite mu nshingano ntirwagira icyo rubitangazaho.

Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana gusa amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko we n’abandi bagororwa batatu b’inshuti ze hari ibinyobwa by’inkorano banywereye muri gereza, hanyuma bikabagiraho ingaruka.

Abandi babinyoye bo barakize ariko we bikomeza kumugiraho ingaruka ku buryo yakomeje gutaka mu nda, akajyanwa no kwa muganga ataka cyane bikamuviramo kwitaba Imana.

Bamwe mu bantu ba hafi mu muryango w’uyu muhanzi, babwiye IGIHE ko uyu musore wari muri Gereza kuva muri Mata uyu mwaka, yarwaye bitunguranye akaza kugezwa ku bitaro bya Muhima arembye ku buryo yahise yitaba Imana.

Mukuru we, Uwera Jean Maurice, yemereye IGIHE ko murumuna we yitabye Imana. Ati “Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.”

Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.

Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.

Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.
Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y'amavuko
Yagaragaye mu bitaramo byinshi mu gihugu byasusurukije abatari bake
Uyu musore ni umwe mu bari bakunzwe mu muziki w'u Rwanda
Yakunzwe cyane n'urubyiruko cyane urwanyuze mu buzima bugoye bitewe n'indirimbo yakoraga zivuga ku bibazo birureba
Jay Polly yaherukaga kugaragara mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival
Jay Polly yitabye Imana afitanye umushinga w'indirimbo na Davido
Muri Mutarama 2019 ubwo Jay Polly yari arekuwe muri gereza ya Nyarugenge
Yaherukaga kuganira n'abanyamakuru ubwo yari agitabwa muri yombi
Davido yari aherutse gutangaza ko yemera Jay Polly nk'umuraperi ukomeye mu Rwanda

Kimwe mu bitaramo Jay Polly yaherukaga gukora


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .