James Musoni yashimiye Perezida Kagame ku mahirwe yose yamuhaye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mata 2018 saa 02:18
Yasuwe :
1 0

James Musoni wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yashimiye Perezida Kagame ku nshingano zitandukanye yagiye amuha, zirimo kuyobora iyi minisiteri nk’imwe mu zigira inshingano nyinshi mu birebana n’ubuzima bw’igihugu.

Kuri uyu wa Kane nibwo Musoni yahererekanyije ububasha na Minisitiri Gatete Claver wamusimbuye, nyuma y’amavugurura Perezida Kagame yakoze ku buyobozi bw’iyi Minisiteri hamwe na Minisiteri y’imari, ku wa 6 Mata.

Musoni yagize ati “Ndagira ngo nshimire cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba yarampaye umwanya ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyacu, mu nshingano zitandukanye by’umwihariko muri iyi minisiteri y’ibikorwa remezo, nshimira cyane n’umurongo mwiza yakomeje kuduha kugira ngo tugere ku nshingano zacu.”

Yakomeje ashimira n’abanyamabanga ba leta, abayobozi n’abakozi ba minisiteri, ku bufatanye n’ubwitange bakoranye mu kuzuza inshingano za minisiteri.

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mfate uyu umwanya mpe ikaze, nshimire, Minisitiri Gatete kuba yahawe inshingano zo kuyobora iyi minisiteri, bikaba ari ishema, ari akazi gakomeye, kandi icyiza ntabwo Minisitiri Gatete biri bumutonde kuko ni akazi yahuraga nako ku rundi ruhande.”

Musoni yavuze ko abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bafite ubuhanga n’ubushobozi, umuco w’ubwitange no gukunda igihugu, ku buryo hari byinshi bimaze gukorwa ariko hari n’ibitegereje gukorwa kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyiyemeje.

Ati “Simfite rero impungenge izo arizo zose, kuko nshingiye ku bunararibonye Minisitiri Gatete afite, ubuhanga, ubushobozi n’ubwitange, bwongera ku ikipe iri aha irimo abanyamabanga ba leta n’abayobozi bakuru bari aha, ko muzagera ku nshingano zanyu. Icyo mbifuriza ni ukuzuzuza inshingano neza kandi ndanishimira ukuntu nakoranye neza n’abantu bari aha n’abakozi muhagarariye,”

Minisitiri Gatete wabanje gukora ihererekanyabubasha muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuri uyu wa Kane, yavuze ko yari asanzwe akorana n’iyi minisiteri mu mirimo itandukanye, ku buryo yiteguye gufatanya n’abakozi bayo.

Yakomeje agura ati "Twakoranaga nkiri muri Minecofin, ariko iyo ukorera ahandi ntabwo uba uri kimwe n’umuntu uri muri aka kazi mu buryo bufatika. Ubu rero nje hano nk’umunyeshuri uje kwiga, kugira ngo dufatanye twese turebe ko twakomereza aho Minisiteri yari igejeje, iyobowe na Minisitiri Musoni. Tuzafatanya ariko tuzi neza ko inshingano ziremeye, ariko ntabwo byadutera impungenge, ku buryo tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku nshingano igihugu cyadushinze.”

Hari byinshi azibandaho

Minisitiri Gatete yavuze ko bijyanye n’icyerekezo igihugu gifite, hari imishinga irimo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi bigomba kugera kuri buri munyarwanda mu myaka iri imbere, ku buryo akazi k’iyi minisiteri katoroshye.

Yavuze ko azashyira imbaraga mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi, aho mu 2024 agomba kuzaba yageze ku Banyarwanda bose avuye hejuru ya 40% babarwa ubu.

Ku wa 6 Mata nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma, maze Ambasaderi Gatete yoherezwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo asimbuye James Musoni, Dr Uzziel Ndagijimana agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Kuva mu 2000 - 2001, Musoni yabaye Komiseri Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), aza kugirwa Komiseri Mukuru mu 2001 -2005. Yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, Inganda, Guteza imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative ku itariki ya 8 Kamena 2005.

Yaje kugirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (2006 – 2009), aba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugeza mu 2014 ubwo yimurwaga akagirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo kugeza ubwo yakurwaga kuri uwo mwanya muri Mata 2018.

Musoni yashimiye abo bakoranye mu myaka yari amaze ayobora Minisiteri y'Ibikorwa remezo
Gatete yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu mishinga irimo kwegereza abanyarwanda amazi
Musoni yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye mu buyobozi bw'inzego zitandukanye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu z'amashanyarazi, Kamayirese Germaine
Musoni ashyikiriza Gatete inyandiko zijyanye na Minisiteri y'Ibikorwa Remezo agiye kuyobora
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Gatete Claver, aganira n'itangazamakuru

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza