00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jali: Umurambo w’umugabo wabonetse umanitse mu giti cy’avoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’umugabo witwa Mpamira Marcel wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo wagaragaye mu giti cy’avoka kiri hafi y’urugo rwe, bikekwa ko yiyahuye.

Ahagana saa moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo w’abana batanu wagaragaye uri mu mugozi mu giti cy’avoka mu Kagari ka Nkusi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo nta makimbirane bari bamuziho.

Ati “Yari umuturage wo muri aka gace ahatuye, afite umugore n’abana batanu akaba yari umukozi wa Compassion ishami rya Rubingo mu Itorerero ry’aba-Methodiste Libre.”

Umurambo wa nyakwihendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hagaragazwe icyamuhitanye.

Nyakwigendera Mpamira Marcel ntabwo haramenyekana icyamuhitanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .