Jali: Parenting Child Care Rwanda yizihije umunsi w’umwana w’umunyafurika inasoza amahugurwa y’ababyeyi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 21 Kamena 2019 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi 160 bo mu Murenge wa Jali mu Kagali ka Nyamitanga, basoje amahugurwa y’amezi atandatu bari bamaze bahabwa n’umuryango wa Parenting Child Care Rwanda (PCCR) uterwa inkunga na ChildFund Korea, ajyanye no kwita ku burere bw’abana bari munsi y’imyaka itandatu.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2019 uhurirana no kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umwana w’Umunyafurika ku banyeshuri bo muri Ecole Primaire Jali Catholique.

Muri uwo muhango, abanyeshuri n’ ababyeyi batanze ubutumwa butandukanye bugaruka ku nsanganyamatsiko y’ uyu mwaka aho ku rwego rw’ Afurika igira iti “ibikorwa birengera ikiremwamuntu muri Afurika: uburenganzira bw’ umwana ku isonga”, naho insanganyamatsiko ku rwego rw’ igihugu igira iti “Turi abana bafite icyerekezo cyiza, twanze ugutwita kw’ abangavu”.

Ubu butumwa, abana n’ ababyeyi babutanze babicishije mu ndirimbo, imivugo ndetse n’ ikinamico.

Umuryango utari uwa Leta, Parenting Child Care Rwanda [PCCR] uterwa inkunga na Child Fund Korea wanasoje amahugurwa y’amezi atandatu wahaga ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itandatu.

Amasomo yahawe ababyeyi arimo ajyanye no Gukemura amakimbirane yo mu muryango, Ubwuzuzanye bw’ ababyeyi bombi mu kurera abana, Guteka indyo yuzuye hifashishijwe ibyo kurya biboneka aho batuye, Kurinda umwana ihohoterwa no kumurengera, Imikurire y’ umwana, Uburere bw’ abana mu rukundo rwa kibyeyi, Isuku yo mu muryango, kwigisha abana kubara, gusoma no kwandika, no kwiga binyuze mu mikino y’umwana.

Umuyobozi wa PCCR ku rwego rw’Igihugu, Uwayisaba Frolence yabwiye IGIHE ko amasomo batanze agamije gukuraho bimwe mu bikibangamiye uburere bw’abana.

Ati “ Amakimbirane mu miryango igihe cyose agira ingaruka mbi ku mwana, umwana ahitamo kuwuvamo akigira ku muhanda cyangwa se ahandi kuri we yumva hamuhaye amahoro. Muri iyo myaka itandatu ya mbere niho dushaka gushyira ingufu turwanya icyahungabanya umwana kugira ngo akure neza.”

Uretse guhugurwa ku burere bw’abana, aba babyeyi bigishijwe ibijyanye no kwizigamira ndetse banashingirwa amatsinda yo kubitsa no kugurizanya azabakura mu bukene kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo kurera abana babo.

Uwayisaba ati “ Twabashingiye amatsinda y’ubwizigamire kugira ngo bakomeze gushyira mu bikorwa ibyo batojwe ariko tunakumira kuba basubira inyuma mu mibereho kubera ubushobozi buke. Batojwe kwizigamira bagashyira hamwe ubushobozi, bakajya bagurizanya bagakora n’udushinga duciriritse kugira ngo wa mwana icyo akeneye akibone.”

Munyakazi Innocent umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse byinshi cyane cyane uko akwiye kwirinda amakimbirane n’umugore ashobora kugira ingaruka ku bana.

Ati “ Ikintu nungukiyemo ni urukundo ababyeyi bagirira umwana, kuva agisamwa kuko nibwo atangira kwishima bitewe n’ababyeyi be bombi. Nari nzi ko umugabo atera inda akigendera ariko namenye ko umugabo ashimisha umwana ari mu nda. Uruhare rw’umugabo ni ugukunda umugore mu gihe atwite akirinda kumurakaza.”

Uwitwa Mukampfizi Laurence nyuma y’amahugurwa yamenye guteka indyo yuzuzuye no kubahiriza uburenganzira bw’umwana, by’umwihariko amatsinda yo kwizigama akaba agiye kubateza imbere.

Ati “Nungukiyemo guteka indyo yuzuye y’abana no kwirinda guhohotera umwana[…] amatsinda agiye kudufasha kwiteza imbere natwe tukava mu bukene.”

Umuryango wa PCCR watangiye gukora mu mwaka wa 2018, amahugurwa nk’aya wayatanze no mu Murenge wa Jabana ahahuguwe ababyeyi 223, na Bumbogo aha huguwe ababyeyi 200.

Uretse guhugura ababyeyi, umuryango wa PCCR ufasha byahafi ibigo mbonezamikurire [ECD] bibiri biherereye mu murenge wa Jabana na Jali byubatswe na ChildFund Rwanda ndetse PCCR ikaba iri kubaka n’ ikindi kigo Murenge wa Bumbogo kizuzura mu kwezi kwa Kanama gitwaye asanga miliyoni 230.

Bafatanyije n’akarere ka Gasabo bashaka abarimu ndetse bakabahemba mu mwaka umwe, indi bakajya babaha agahimbazamusyi.

Bareteganya gutangiza gahunda y’urugo mbonezamikurire, izatangirira mu murenge wa Bumbogo n’uwa Jabana, aho bazafata abana 50 bari hagati y’umwaka umwe n’igice kugera kuri itatu muri buri murenge, 10 bakajya bahurizwa mu rugo rumwe bakitabwaho n’ababyeyi babiri. Ibi ni uburyo bwiza bwo kubategura kujya mu mashuri y’inshuke.

Ababyeyi 19 bitwaye neza barashimiwe
Ababyeyi bafite abana bari munsi y'imyaka itandatu basabwe kubitaho
Abana b'inshuke bo muri Jali bahawe ikigo mbonezamikurire na PCCR
Abanyeshuri bo muri Ecole Primaire Jali berekanye imideli bihangiye
Ikigo mbonezamikurire PCCR yubatse i Jali
Umugabo witabiriye kurusha abandi yashimiwe by'umwihariko
Umunsi w'abana waranzwe n'imbyino zabo zitandukanye
Umuyobozi wa PCCR yasabye ababyeyi kuzashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe
Umuyobozi wa PCCR yifatanyije n'abanyeshuri ba Jali bacinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza