Izingiro ry’amahitamo y’ibihugu mu kugira icyicaro cya Ambasade i Kigali

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe byitezwe ko vuba aha hagiye gufungurwa icyicaro cya Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda, iki gihugu nikigira icyo cyicaro i Kigali, kizaba cyiyongereye ku bindi byinshi byagize aya mahitamo.

Iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ntiryasize ububanyi n’amahanga kuko burushaho gushinga imizi, ubu ibihugu byinshi bimaze kugira Ambasade mu Rwanda ndetse ibindi bifite ababihagarariye mu bundi buryo.

Mu cyumweru gishize nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Oscar Kerketta ngo ahagararire u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, akazaba ari we wa mbere w’icyo gihugu ugize icyicaro i Kigali. Abahinde bakeneraga serivisi za Ambasade berekezaga i Kampala muri Uganda.

Muri iyi minsi bitewe n’uburyo u Rwanda ruhagaze neza mu mibanire n’amahanga, mu gihe kandi abashoramari bakomeza kurubonamo amahirwe, ni nako abanyapolitiki baca ku rundi ruhande bagamije kuborohereza haba mu buvugizi cyangwa ubufasha bundi bukenerwa binyuze muri za ambasade.

Izo kandi zigira uruhare rukomeye mu kurengera inyungu z’abaturage babo mu bihugu zafunguwemo, binyuze mu gukurikirana igihe umwe yagira ikibazo cyangwa mu ihanahanamakuru rituma ibikorwa byabo biramba, uretse no kubamenyesha igihe baramuka habaye amakuba runaka.

Ku bw’inyungu ibihugu biba bifite mu bubanyi n’amahanga n’impamvu za politiki, bigira Ambasaderi bikagena n’aho agira icyicaro, ahandi ugasanga bihafite ibiro by’abahagarariye inyungu zabyo.

Ambasade mu gihugu cyangwa Ibiro birebera inyungu zacyo, byemeranywaho hagati y’ibihugu byombi bitewe n’uko bibanye ndetse na nyuma yo kugira icyicaro n’ugomba kuhakorera agomba kwemezwa n’igihugu cyamwakiriye.

Nk’uko bigenwa n’amasezerano ya Vienne yerekeye ububanyi n’amahanga, aho Ambasaderi afite ibiro, urugo rwe, kimwe n’umuryango we bahabwa ubudahangarwa.

Ambasade y’igihugu yakira ibibazo by’abaturage bacyo cyangwa igatanga visa ku bashaka kukijyamo, igateza imbere umuco wacyo n’ibindi. Igifite abanyagihugu benshi aho kidafite icyicaro cya Ambasade, bibaba ngombwa ko kikihashyira nk’uko u Buhinde bugiye kubigenza.

Gufungura ambasade kandi hari aho bijyana n’impamvu za politiki bitewe n’imyemerere n’imiterere y’ibihugu. Urugero, ni uko igihugu kidashobora kugira Ambasade nko muri Israel, mu gihe kidasanzwe kiyifite mu kindi gikomeye cy’Abarabu.

Ibyo binagendana n’uko mu kugena ambasaderi harebwa ku nyungu igihugu gifite aho agiye, niba ari iz’ubucuruzi usanga boherejeho impuguke muri bwo, haba ari iza gisirikare bakoherezayo umusirikare. Ugasanga igihugu niba kigiye kohereza ambasaderi mu bihugu by’Abarabu gitoranyije umusilamu uzashobora kubana nabo, cyangwa mu kindi gihugu runaka hakarebwa umuntu uhazi cyangwa uhamenyereye.

Ikindi mu gufungura Ambasade, usibye kureba ku mpamvu z’umubano w’igihugu n’ikindi; hari aho igihugu kiba kigomba guhagararirwa mu kurengera inyungu zacyo. Urebye nko mu Muryango w’Abibumbye ufatirwamo ibyemezo bishobora kugira ingaruka ku gihugu runaka, i Geneve ahari imiryango mpuzamahanga myinshi… biba ngombwa ko igihugu kihahagararirwa.

Ambasade mu gihugu ishobora no gufungurwa mu kindi gihugu nk’ikimenyetso cyo guhagarika intambara nk’uko Érythrée yabigenje muri Ethiopia muri iki cyumweru nyuma y’imyaka 20 bicanye umubano.

Gusa na none ishobora gufungwa mu gihe hari umwuka mubi mu bihugu byombi, bigacana umubano nkuko dukunze kubibona hirya no hino ku Isi.

Mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifite Ambasade zifite icyicaro i Kigali ni 29.

Ibyo birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Algeria, u Bubiligi, u Burundi, Canada, u Bushinwa, Repubulika ya Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Budage, Leta ya Vatikani, u Buyapani, Kenya, Koreya y’Epfo, Libya, Mali, Maroc, u Buholandi, Nigeria, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Sudani, Suède, Tanzania, Turikiya, Uganda n’u Bwongereza.

Uretse ibihugu, imiryango mpuzamahanga ikomeye irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’indi ishamikiye kuri Loni nka UNDP, UNICEF, FAO cyangwa nka Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) n’indi miryango, usanga iba ihagarariwe mu gihugu kugira ngo ibikorwa byabo byegere abo bigenewe.

Ibihugu 39 bifite ababihagarariye mu Rwanda ariko badafite icyicaro i Kigali, abenshi bafite icyicaro muri Kenya na Uganda; nk’aba Argentine, Australia, Autriche, Brésil, Botswana Repubulika ya Czech, Ghana, Kuwait, Sénégal, Serbia, u Busuwisi, Venezuela bagifite muri Kenya naho aba Algeria, Denmark, Iran, Ireland, u Butaliyani, Norvège, Sahrawi, Sudani y’Epfo bo baba muri Uganda.

Abahagarariye Djibouti, Israel, Lesotho, Nouvelle-Zélande, Portugal na Seychelles bafite icyicaro muri Ethiopia; aba Finland, Indonesia, Malawi, Espagne, Zambia, Zimbabwe bagakorera muri Tanzania; aba Tchad, Bénin, Gabon bafite icyicaro muri RDC; uhagarariye Mali mu Rwanda akorera muri Angola naho uhagarariye Singapore agakorera muri Singapore.

Ibihugu icyenda bifite i Kigali ibiro by’abahagarariye inyungu zabyo mu Rwanda ni Centrafrique, Repubulika ya Czech, Ghana, u Butaliyani, Mexique, Norvège, Pologne, Espagne na Ukraine.

U Rwanda rwo rugira icyicaro cya ambasade ahagera muri 33 harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika u Bwongereza, Angola, u Bubiligi, u Burundi, Canada, Congo, u Bushinwa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Budage, Israel, u Buhinde, u Buyapani, u Buholandi, Kenya, Koreya y’Epfo, Nigeria, u Burusiya, Sénégal, Singapore, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Sudani, Suède, u Busuwisi, Tanzania, Turikiya, Uganda, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Zambia no mu Muryango w’Abibumbye.

Uretse izi Ambasade zikurikirana umubano w’u Rwanda mu bihugu 147, runafite ibiro 37 by’abahagarariye inyungu zarwo mu mahanga bakurikirana ibihugu 17.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yubatswe ku Kacyiru ni imwe mu zigaragara mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza