Izi mpunzi zafashijwe gutaha ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Izi mpunzi zatashye nyuma yaho muri Kanama 2020, icyiciro cya mbere cy’Abarundi bari bamaze igihe mu Nkambi ya Mahama bafashijwe gusubira mu gihugu cyabo.
Abarundi batahutse babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuba bongeye gusubira mu gihugu cyabo aho bizeye ko bazakirwa neza.
Umwe yagize ati “Turishimye cyane, twishimiye y’uko tuvuye mu gihugu kitari icyacu kuko nari maze imyaka itanu yose ntari mu gihugu cyanjye. Ikitunejeje cyane n’uko Leta y’u Burundi yatwemereye gusubira iwacu.’’
Yavuze uko bazakirwa bageze mu Burundi biri mu bizatuma n’abatarafata icyemezo cyo gutaha bagifata.
Ati “Mfite bagenzi banjye basigayeyo nabo barifuza gutaha. Rero ninakirwa neza, turaza kuvugana mbabwire nti ‘nakiriwe neza’, namwe mwatashye.”
Undi yagize ati “Nishimye cyane bitewe n’ukuntu mbonye inshuti zaje kunyakira nkaba nsubiye ku butaka bw’u Burundi. Icyo nifuza cyane ku bantu bahungutse ko baduha ibintu by’ibanze byo gutangiza ubuzima.”
Mu bari bahunze bava mu Burundi baza mu Rwanda benshi muri bo bavuga ko bari bahunze bitewe n’umwuka mubi wari muri icyo gihugu, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, yaje no gutsinda.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko abifuza gutaha bose bazakomeza gufashwa gusubira mu gihugu cyabo.
Ati “Abarundi bashaka gutaha, mu mategeko mpuzamahanga n’amategeko y’u Rwanda arabemerera. Iyo bifuje gutaha bashobora gutaha. Bahoze bataha kuva mu 2015 kugeza uyu munsi uretse COVID-19 tuzakomeza tubakire.’’
Kayumba yavuze ko Abarundi basigaye mu Rwanda umutekano wabo wizewe ku buryo nta gishobora kuwuhungabanya.
Ati “Umutekano w’Abarundi basigaye mu Rwanda ndetse n’abandi Banyarwanda bose umeze neza nta kibazo.’’
Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu u Burundi bumaze gucyura abarenga 10.000 bava mu Rwanda. Muri rusange u Rwanda rwakiriye impunzi Z’Abarundi zigera ku 72000.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!