00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izi ngamba zikarishye zigamije kugira ngo icyorezo gitsikamirwe- CP Kabera

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kamena 2021 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bose bakwiye kubahiriza ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 kuko inzego zibishinzwe ziba zazishyizeho kugira ngo icyorezo gitsikamirwe cye gukomeza kwidegembya hirya no hino mu baturage.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’amasaha arenga 72 Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho amasaha y’ingendo yagabanyijwe ndetse na bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe bifunguye byongeye gufungwa by’agateganyo.

Ni mu gihe kandi guhera kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, Akarere ka Rubavu katangiye gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus bukomeje kwiyongera.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri iyi minsi ubwandu bushya bwa Covid-19, bukomeje kuzamuka aho nko mu minsi ine ishize y’iki cyumweru abanduye bamaze kurenga 1500 mu gihe icyumweru cyose cyabanje cyarangiye abanduye babarirwaga muri 300.

Inzego zishinzwe ubuzima ndetse n’izifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’amabwiriza ashyirwaho mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo zihuriza ku kuba ubu bwiyongere bw’ubwandu bushingira ku kwirara kw’abaturage mu kubahiriza aya mabwiriza aba yashyizwe.

Mu kiganiro CP Kabera yagiranye na RBA, yagize ati “Amabwiriza ntabwo bayubahiriza uko bikwiye, ntabwo bayubahiriza uko bisabwa, ntabwo bayubahiriza 100% kugira ngo twirinde iki cyorezo, ni yo mpamvu inzego zibishinzwe tugomba gukorana kugira ngo turebe uko abaturage bakumva akamaro n’agaciro ko kubahiriza amabwiriza.”

“Nk’uko mwabyumvise mu nzego z’ubuzima, imibare ikomeje kuzamuka kubera ko nyine abantu bandura, nta bundi buryo bandura rero uretse kuba baradohotse mu by’ukuri bakandura. Ikindi ni uburyo twagiye tubibona ko iyo imibare ari mike abantu barirara bakumva ko iki cyorezo cyagiye twagitsinze burundu.”

CP Kabera yavuze ko abanyarwanda basabwa kumenya ibintu bibiri ari byo kuba icyorezo kigihari kandi bishoboka kukirinda kuko ingamba n’amabwiriza bihari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu Karere ka Rubavu n’indi mirenge yashyiriweho amabwiriza yihariwe bagomba kumenya ko ikiguzi cyo kutubahiriza amabwiriza 100%, ari uko bimwe mu byo bari basanzwe bakora babitakaza hagashyirwaho ingamba zikaze.

CP Kabera yavuze ko abatazubahiriza ingamba zashyizweho hari ibihano byateganyijwe bazagongana na byo ariko icyo basabwa cyane akaba ari ukwirinda ko bahura n’ibyo bihano.

CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kumva akamaro ko kubahiriza ingamba ziba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .