Izamuka ry’ikiguzi cyo kubaho riteye impungenge abahabwa amafaranga ya pansiyo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Gashyantare 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Mu myaka myinshi ishize, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, nticyahwemye kugaragaza ko ibiciro ku masoko bigenda bizamuka, ibi bikajyana no kuzamuka kw’ikiguzi cyo kubaho.

Nko muri Mutarama 2021, NISR yatangazaga ko ibiciro by’ibintu bitandukanye ku masoko byazamutseho 2,5%. Hashize iminsi ibiciro bizamuka cyane ahanini bitewe n’ingaruka za Covid-19. NISR igaragaza ko ihindagurika ry’ibiciro ku mwaka wa 2020 mu mijyi, ryari ku kigereranyo cya 7,3%.

Ni imibare ihanitse cyane kuko ubusanzwe abahanga mu bukungu bagaragaza ko kwiyongera kw’ibiciro kudakwiriye kurenga 2,5 % cyangwa 3% ku mwaka.

Abageze mu kiruhuko cy’izabukuru basanzwe bahabwa amafaranga ya pansiyo bavuga ko ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru. Babishingira ku kuba ibiciro ku masoko byarazamutse mu gihe amafaranga ya pansiyo yakomeje kubarwa hashingiwe ku mishahara abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bahembwaga mu myaka myinshi ishize.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abageze mu za Bukuru, Uwimana Dorothée, yabwiye The New Times, ko nk’abahabwa amafaranga make ari ibihumbi 13 Frw ku kwezi, bivuze ko bitaborohera kubasha kugura ibiribwa.

Ibi kandi bikiyongeraho ko bamwe mu bageze mu zabukuru usanga bafite ubuzima butameze neza akenshi bafite indwara z’ibyorezo nka diabète, indwara z’umutima n’izindi zitandukanye. Izi ndwara usanga zibasaba kurya indyo yihariye, kandi ihenze.

Uwimana ati “Ibihumbi 13 Frw ku kwezi ntabwo ahagije. Icya mbere ntabwo bayahabwa yose kubera ko hari ayo bakata nko kuri banki ugiye kubikuza n’ibindi.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda [CESTRAR], Biraboneye Africain, yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko amafaranga ya pansiyo atajyana n’uko ibiciro bihagaze ku isoko.

Ati “Amafaranga ya pansiyo yagakwiye kwita ku guta agaciro k’ifaranga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize, RSSB, Rugemanshuro Regis yauze ko itegeko rigenga pansiyo rigenda rihinduka kandi iyo ubushakashatsi bugaragaje ko ari ngombwa ayo mafaranga ashobora kongerwa hagendewe ku biteganywa n’amategeko.

Ubushakashatsi bwaherukaga gukorwa mu 2014, bwongeye imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, iva kuri 55 igera kuri 60 ndetse n’amafaranga fatizo aza kwiyongera mu 2018, aho yavuye kuri 5200 Frw agera kuri 13000Frw.

Ku rundi ruhande ariko abari mu kiruhuko cy’izabukuru bo basaba ko amafaranga make nibura yakabaye ibihumbi 25 Frw.

Rugemanshuro yavuze ko hari ubundi bushakashatsi buteganyijwe gukorwa mu bihe bya vuba kugira ngo harebwe icyakorwa.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo muri Kanama 2020, igaragaza ko umutungo wa RSSB wiyongereye ukava kuri miliyari 800 Frw wari ho muri Kamena 2019, ukagera kuri miliyari 900 Frw muri Kamena 2020.

Ni mu gihe kandi inyungu zishyuwe ziyongereye kuva kuri miliyari 26 Frw muri Kamena 2019 zigera kuri miliyari 29 Frw muri Kamena 2020.

Imibare ya RSSB yo mu 2019, igaragaza ko mu Rwanda hose hari abari mu kiruhuko cy’izabukuru bagera ku 35000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .