00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyubakwa ry’imihanda ryasembuye ishoramari ry’inganda i Muhanga (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Kamena 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Aho imihanda ya kaburimbo igeze ubuzima burahinduka, abaturage boroherwa no kugenderanira, kugeza ibicuruzwa ku isoko no kubihaha ndetse ishoramari ririyongera mu mpande zombi.

I Muhanga nk’umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali naho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda, hagamijwe gufasha abatuye muri aka karere kugerwaho na serivisi z’ingenzi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Ibi bikorwa byishimiwe n’abaturage cyane ko byongereye agaciro k’ubutaka bwabo, bica intege ubujura, hakumirwa Ibiza byaterwaga ahanini n’amazi y’imvura ava ku nzu ariko adafite aho anyura agana ahabugenewe.

Iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo na ruhurura byubatswe mu mushinga ukorerwa mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, watewe inkunga na Banki y’Isi.

Ubusanzwe Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi.

Binyuze muri uyu mushinga, mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ireshya na 5,056 Km, yatanzweho 4.046.219.224 Frw mu gihe ruhurura zubatswe mu Ruvumera no mu Kibirigi za metero 996 zatanzweho 281.715.876 Frw.

Mu cyiciro cya kabiri ho hubatswe imihanda y’ibilometero birindwi byatanzweho 5.132.338.822 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na metero 922 zatanzweho 541.384.562 Frw.

Ibi bikorwa remezo byanogeje isuku, byoroheje ingendo ku bagana ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku mashuri. Abashoramari na bo batangiye kwerekana inyota yo kuhatangiza inganda aho batatu batangiye urwo rugendo.

-  Abanyenganda batangiye gushinga ikirenge i Muhanga

Nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, Muhanga yagennye agace kihariye kahariwe inganda aho hari abashoramari batangiye kuhazamura inyubako bazakoreramo mu gihe abandi na bo bahahanze ijisho.

Mu cyanya cyahariwe inganda hari abashoramari batatu babengutse aka gace mu minsi ya vuba. Bafite inganda zirimo uruzakora ibikoresho by’isuku, urw’amakaro n’urukora amasafuriya rwamaze kuzura.

IGIHE yamenye ko hakiri gukorwa ibiganiro ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izafasha kwimura abaturage batuye muri iki gice gusa hari abamaze kuguramo ibibanza.

Umunyarwanda uba muri Amerika, Irene Basil, ari mu bagiye gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku. Abinyujije muri Basil Industries Ltd agiye gutangira kubaka inyubako zizakorerwamo iyo mirimo.

Yabwiye IGIHE ko akigera mu Rwanda yafashijwe kubona ibyangombwa by’ingenzi mu rugendo rwo gutangira ishoramari rye, anasobanurirwa ibiryerekeye byimbitse.

Ati “Twasobanuriwe ibibazo bikirimo by’ibikorwa remezo [amazi, amashanyarazi n’imihanda] bigikenewe. Bamfashije kwandikisha ishoramari ryanjye no kubona ibyangombwa byari bikenewe mu kwishyura abaturage.’’

Yavuze ko yabonye iki cyanya gisurwa ku buryo bitanga icyizere ko kizuzura bidatinze.

Yakomeje ati “Abantu benshi baraza kuhasura, ni hafi y’umujyi. Ibibazo birimo ujya kuhagura abikora yamaze kubyerekwa, ko aho hantu hatarajya mu maboko ya Minicom.’’

Uruganda rwa Basil ruri ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri, aho yimuye abaturage 33. Uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bibiri washowemo miliyoni 3,5$.

Uru ruganda rugiye kubakwa muri Muhanga nyuma y'ibikorwa remezo biri kuhegerezwa
Uruganda rwa Basil ruzubakwa i Muhanga ku buso bungana na hegitari hafi ebyiri. Uyu mushinga washowemo miliyoni 3,5$. Ruzubakwa mu byiciro bibiri aho icya mbere kizibanda ku bikoresho by’isuku birimo impapuro zo mu bwiherero, Cotex, Diper, Wipes n’ibindi mu gihe icya kabiri kizaba icyo gukora amasabune

-  Abatuye i Muhanga kera bakojeje intoki ku iterambere

Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi, Nteziyaremye Oswald, watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse.

Ati “Aya mahirwe twagize ni menshi. Abantu batangiye kwiyongera, natwe abahasanzwe tugomba gushakisha uko dukora ubucuruzi tugatera imbere.’’

Uyu mugabo umaze imyaka itanu ayoboye Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe yavuze ko umuhanda utirukanye abaturage ahubwo wabunganiye kuko ‘‘N’abahawe amafaranga nk’ingurane y’aho wanyuze, na bo biteje imbere.’’

Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] muri Nyabisindu yavuze ko kubakirwa umuhanda byababereye inkuru nziza.

Ati “Byaraturenze, amanywa ntitubasha kuyatandukanya nijoro. Abajura badushikuzaga amasakoshi ubu dutaha neza dutekanye, abana bajya ku ishuri, imodoka ziragenda neza, mbese byarahindutse.’’

Yavuze ko nkawe ucuruza restaurant, abantu borohewe no kugera aho akorera bituma ubucuruzi buzamuka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byagize uruhare mu guhindura isura y’umujyi.

Ati “Icyanya cy’inganda cya Muhanga cyazamuye agaciro, agakiriro kariyo kahageze kubera imihanda. Dufite n’inganda zitangiye kuhaza kubera hari umuhanda wahageze. Ubu dufite inganda eshatu zitangiye kubakwa ndetse rumwe rw’amasafuriya rwaruzuye, hari urugiye gukora amakaro n’izindi.’’

Yavuze ko bitewe n’imiterere ya Muhanga ba rwiyemezamirimo bagirwa inama yo gushora imari mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ati “Umujyi wa Muhanga kuva na kera waranzwe n’ubucuruzi kandi nanone iyo urebye mu Majyepfo, za Ngororero na Karongi mu Burengerazuba, barangura hano. Tubona ko abantu bashoye imari hano bakubaka ububiko bunini bw’ibicuruzwa ku buryo ubikeneye atajya i Kigali.’’

Muhanga ifite gahunda yo kuzamura inganda zubakwa ku buryo abayigana babona ibyo bakeneye byose. Icyanya cyayo cyahariwe inganda kiri ku buso bwa hegitari 67 harimo enye zahariwe Agakiriro.

Imihanda yubatswe mu bice bitandukanye bya Muhanga yahinduye isura yayo. Aka karere gafatwa nk'igicumbi cy'ubucuruzi buhuza ibice bitandukanye by'igihugu
Imihanda yubatswe mu duce turimo Kibirigi, Kabgayi n’ugana mu gakiriro ireshya n'ibilometero 5,056
Abatuye mu Ruvumera borohewe no gukora ingendo nyuma yo guhabwa umuhanda mushya
Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] yavuze ko kubakirwa umuhanda byatumye ubucuruzi bwe burushaho kugira agaciro
Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Irene Basil, ni we watangije umushinga wo kubaka uruganda rukorera ibikoresho by’isuku mu Rwanda
Mu mwaka w'ingengo y'imari utaha hari indi mihanda biteganyijwe ko izubakwa
Abanyeshuri bakoresha uyu muhanda mu minsi ya vuba bazaba bagendera ku muhanda wirabura
Abakoresha umuhanda ugana ku Bitaro bya Kabgayi borohewe n'ingendo ziganayo
Umuhanda ugana i Murambi wahinduye isura y'aka gace binatuma ubutaka bwaho burushaho kugira agaciro
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent (wifashe mu mayunguyungu) asobanura imiterere ya ruhurura yubatswe ikanapfundikirwa muri Muhanga
Uyu muhanda uri mu yashyizwe mu izakorwa mu cyiciro cya kabiri cy'umushinga watewe inkunga na Banki y'Isi
Mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli muri Shyogwe hari inzu zigezweho zizamurwa bitewe n'uburyo abashoramari bakomeje kugana Muhanga
Aho imihanda igeze, ubuzima bw'abahatuye burushaho guhinduka
Isuku yarushijeho kwimakazwa mu bice bitandukanye bya Muhanga nyuma y'imihanda mishya yubatswe
Ubu kugera ku musigiti wa Nyabisindu biroroshye kuko inzira iganayo iraharuye
Nteziyaremye Oswald watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse. Yavuze ko hamaze kuzura inzu nziza ndetse kubona ikibanza biragoye
Umuhanda ugana i Murambi unyura ku Kigo cy'Igihugu cy'Amahugurwa mu by'Imicungire y'Abakozi n'Umutungo (​Rwanda Management Institute, RMI) kiri i Muhanga
Imihanda mishya iyo uyirebesheje ijisho ubona iteye amabengeza
Imihanda igana mu gakiriro yarakozwe ndetse ubu imodoka zihagera nta nkomyi
Abanyeshuri borohewe no gukora ingendo nyuma y'iyubakwa ry'imihanda mishya
Ubwiza bwa Muhanga mu masaha ya nijoro. Uyu mujyi urara ucaniwe
Muhanga iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali
Umujyi wa Muhanga uri mu iri ugutera imbere mu buryo bwihuse
Iyo uhagaze mu Mujyi wa Muhanga uba witegeye inzu zizamurwa mu duce dutandukanye tuwukikije
Imihanda mishya yubatswe yamaze no gucanirwa, kuri ubu irara yaka. Uyu mwaka uzarangira imihanda iriho amatara ireshya na 1.565 km
Imiterere ya Gare ya Muhanga mu masaha y'ijoro
Muhanga ifatwa nk'Umujyi w'ubucuruzi ndetse igaburira uduce tuyikikije mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw'u Rwanda
ICK iri mu mashuri akomeye abarizwa mu Karere ka Muhanga
Ugana ku Bitaro bya Kabgayi mu masaha y'ijoro watora n'urushinge hasi
Umuhanda ugana mu cyanya cyahariwe inganda cya Muhanga washyizwemo kaburimbo ndetse n'amatara
Imihanda mishya yubatswe muri Muhanga yatumye ishoramari rikorerwa muri aka gace rigenda rizamuka umunsi ku wundi
Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi. Imihanda yubatswe yaranacaniwe
Banki y'Ubucuruzi ya Cogabenque ifite ishami muri Muhanga rifasha abayigana kubona serivisi z'imari
Isoko rya Kijyambere rya Muhanga rikorera muri iyi nyubako
Inyubako zikorerwamo ubucuruzi zizamurwa ahenshi
Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali mu Karere ka Muhanga
Cogebanque yashinze imizi muri Muhanga

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .