Iyo tudashyira hamwe, iterambere twishimira uyu munsi ntituba turihumeka- Murekezi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 2 Ukwakira 2016 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Kabaya, mu Karere ka Ngororero, ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’ibindi biri imbere, byubakiwe ku nkingi mwikorezi y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ibi yabitangarije aba baturage nyuma y’umuganda rusange udasanzwe wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016, aho yifatanyije na bo mu gutera ibishyimbo kuri hegitari eshanu, anatangiza ku mugaragaro icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kizasozwa tariki ya 7 Ukwakira 2016.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Murekezi, yavuze ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha amahitamo yabo arimo kwimkaaza ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Ibyiza tumaze kugeraho n’ibindi byiza biri imbere, umusingi wabyo ni ubumwe n’ubwiyunge twiyemeje kwimika. Iyo tudashyira hamwe, iterambere twishimira uyu munsi ntituba turihumeka. Ubumwe bwacu ni bwo dukesha ibikorwaremezo biri hirya no hino mu gihugu nk’amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi, inyubako zigezweho nka Kigali Convention Centre iri ku rwego mpuzamahanga, na Kompanyi y’Indege ya RwandAir iherutse kugura indege nini ya Airbus A330-200 yiswe ‘Ubumwe’."

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko kuva Abanyarwanda biyemeza gutera umugongo ibintu byose bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bwabo, hari ibyiza byinshi bamaze kugeraho, birimo umutekano Abanyarwanda bose bishimira; imiyoborere myiza abanyarwanda bose bibonamo; ubukungu bushingiye kuri politiki yo kwigira no kwishakamo ibisubizo kandi buha amahirwe angana Abanyarwanda bose n’ibindi.

Ubumwe n’ubwiyunge, ni amwe mu mahitamo Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko na Perezida Kagame ajya abigarukaho, agira ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buri kintu cyose cyari ngombwa, cyari ingenzi. Abanyarwanda bari barazahaye. Ariko twahisemo ibintu bitatu by’ingenzi tugenderaho na n’uyu munsi. Icya mbere: Twahisemo ubumwe, kuguma turi umwe aho gucikamo ibice... Icya kabiri: Twahisemo ko twebwe ubwacu tugomba kwihitiramo ibitubereye kandi ibyo dukora bikagaragarira abo bose bikwiye kuba bikorerwa... Icya gatatu: Twahisemo kureba kure.”

Icyumweru cy’Ubumwe n’ubwiyunge giteganyijwemo ibikorwa byinshi ariko bifite umujyo umwe

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko muri rusange, ibikorwa byateguwe mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge bigamije kwishimira intambwe imaze guterwa mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, dore ko mu 2015 igipimo cy’ubwiyunge cyari kigeze ku kigereranyo cya 92.5% kivuye kuri 82.3% muri 2010.

Icyakora ngo umwihariko Abanyarwanda bazishimira muri iki Cyumweru, ni ukumurikirwa Abarinzi b’Igihango bitoreye mu Turere twabo kubera ko bahize abandi mu kurangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda zabafashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Ngo ni n’umwanya mwiza wo guha urubuga Abanyarwanda rwo gusuzuma aho bageze n’uko bahagaze mu bumwe n’ubwiyunge no kungurana inama ku byakorwa mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Uretse mu murenge wa Kabaya hatangirijwe iki cyumweru ku rwego rw’igihugu, cyanatangirijwe kandi mu turere twose tugize u Rwanda, aho gifite insanganyamatsiko igira iti “Dukomere ku Gihango dufitanye n’u Rwanda turinda ibimaze kugerwaho”.

Minisitiri w'Intebe Murekezi yifatanyije n'abanya-Kabaya mu gikorwa cyo gutera ibishyimbo
Abaturage benshi bari bitabiriye umuganda rusange udasanzwe wo gutera ibishyimbo
Hegitari eshanu ni zo zateweho imbuto y'ibishyimbo
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi na Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Minisitiri Murekezi yibukije abaturage ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubumwe bw'Abanyarwanda
Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Abaturage bari mu byishimo byo kwakira abayobozi bakuru b'igihugu
Minisitiri Murekezi yasangiye n'abaturage ibigori mu rwego rw'ubusabane
Abaturage basangiye ku musaruro w'ibigori bejejeje
Minisitiri Murekezi yishimanye n'abaturage b'umurenge wa Kabaya

Amafoto: PRIMATURE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza