“Iyo dutatanyije amaboko aho gukorera hamwe, twese ntawe ubyungukiramo”, Perezida Kagame abwira EALA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Werurwe 2017 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gukorera hamwe kuko bitagenze bityo nta nyungu byageraho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe, Perezida Kagame, yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) igiye gukorera mu Rwanda kugeza kuwa17 uku kwezi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, n’abandi mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda. Mbere byavugwaga ko abadepite bahagarariye u Burundi muri EALA bashobora kutazitabira ibi bikorwa, gusa byarangiye babyitabiriye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bukomeye muri EAC mu myaka 10 ruyimazemo, anashimira ibihugu biyigize byakoze ibishoboka mu kwimakaza ukwishyira hamwe.

Yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba igaragara nk’iri gutera imbere cyane, bityo ibihugu biyigize bigomba gukora ibishoboka mu gukora ibyo byitezweho. Avuga ko EALA nayo itegerejweho byinshi mu birebana n’amategeko agenga akarere, ari nayo afasha EAC gukomereza ku muvuduko iriho.

Yagarutse ku mavugurura aheruka kwemezwa nk’azazana impinduka mu mikorere y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, avuga ko igihe hazabaho gutatanya imbaraga ntawe bizungura.

Yagize ati “Dukeneye umuryango ukora neza akazi kawo. Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashwe mu ruhando rw’abatuye isi. Amavugurura yemeranyijweho azatuma tubasha kugera kuri iyo ntego naramuka ashyizwe mu bikorwa nta gukererwa."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Inama y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika iteganyijwe muri Nyakanga izasuzuma ku buryo bwo guhuza ibikorwa, bityo n’Abagize EALA bategerejweho kumvikanisha ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mavugurura.

Yakomeje agira ati “Gusa haba ku rwego rw’umugabane cyangwa rw’akarere, intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya, tugaha umwanya izindi nyungu aho kwita ku neza ya twese, nk’uko dukomeza kubibona hamwe na hamwe.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu byose bigomba gukorera hamwe kuko aribyo bibifitiye inyungu byose.

Ati “Mu gukorera hamwe hashobora kuba ibidatunganye, ariko gukorana ni byo bidufitiye akamaro twese. Iyo dukoze dutatanije amaboko aho gukorera hamwe, twese ntawe ubyungukiramo. Rero mureke duhe imbaraga inzego zinyuranye bityo zikore neza akazi zishinzwe zidufashe gutera imbere."

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko akazi gategereje aba badepite mu minsi bazamara mu Rwanda gakomeye, kuko kazagaruka ku bintu bireba akarere kose ka Afurika y’Iburasirazuba nk’uburinganire, kurinda abana ihohoterwa n’ubuzima bw’imyororokere.

Yabashimiye umushinga w’itegeko bafite uzareba ibijyanye no guca amashashi mu karere, avuga ko icyo ari ikintu cyakozwe mu Rwanda kigashoboka.

Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwabakiriye kuri iyi nshuro, avuga ko igihe kigeze ngo EAC ibyaze umusaruro ubushobozi n’ubwenge ifite mu guhangana n’ibibazo ihura nabyo.

Ati “Na none hakenewe gukurwaho imbogamizi mu bijyanye na za gasutamo, kuko abaturage bo muri uyu muryango bakigorwa n’imikorere n’amabwiriza abazitira, no gukoresha nabi ibwirizwa ry’aho ibicuruzwa byakorewe, bibangamira cyane amasezerano y’uyu muryango.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, we yavuze ko iyi na ibaye mu gihe manda z’abadepite bari muri EALA ziri kugera ku musozo ngo hatorwe abandi, bikaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo umuryango umaze gukora, hakarebwa uko inzego zubahiriza inshingano kandi “hagashyirwa imbere kubaka umuryango wishoboye, ufite icyerekezo kandi ukorera mu nyungu z’abawutuye.”

Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega, Perezida Kagame na Makuza Bernard, Perezida wa Sena
Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwabakiriye kuri iyi nshuro, avuga ko igihe kigeze ngo EAC ibyaze umusaruro ubushobozi n’ubwenge ifite mu guhangana n’ibibazo ihura nabyo
Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu byose bigomba gukorera hamwe kuko aribyo bibifitiye inyungu byose

Amafoto: Jean Pierre Mazimpaka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza