Iyitwaga ‘1930’ ntikiri Gereza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 08:22
Yasuwe :
1 1

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko rwamaze kwimura imfungwa n’abagororwa bose babarizwaga mu yitwaga Gereza Nkuru ya Kigali cyangwa ‘1930’, yari isigayemo ab’abagore bagera kuri 607.

Muri Gashyantare 2017 nibwo abagabo bagera ku 3000 bari bafungiye muri iyi gereza bimuriwe i Mageragere, hasigara abagore ariko nabo bitangazwa ko bagomba kwimurwa bitarenze Gicurasi 2018.

Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko kuri iki Cyumweru aribwo imfungwa n’abagororwa 607 b’abagore bari basigaye bimuriwe muri gereza nshya ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere.

Yakomeje agira ati “Birarangirana n’uyu munsi, n’abasura ni ukuvuga ngo nta bikorwa byo gutanga serivisi uyu munsi, abasura bazabasanga i Mageragere guhera ku wa Mbere. Ni ukuvuga abashaka serivisi zose haba abanyamategeko, abasura, nta kindi gikorwa uretse icyo kubimura gihari.”

Biteganyijwe ko Ihuriro ry’Abikorera rya CHIC (Champion Investment Corporation), ku gice kimwe rizahubaka amacumbi agezweho, muri gahunda igamije kubonera abantu aho gutura haciriritse ariko hajyanye n’igihe.

Biteganywa ko ayo macumbi azubakwa ku butaka bungana na hegitari 5,5 ziri mu kibanza cy’ahahoze gereza, gusa si gereza yose izasenywa kuko imwe mu nzu zubatswe kera itazasenywa, ahubwo izagirwa igicumbi cy’amateka.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali, André Bitwayiki, aheruka gutangaza ati “Nka CHIC turimo kwiga umushinga wo kubaka inzu ziciriritse, zizatuza imiryango nibura 800 ahahoze Gereza ya Kigali. Ni umushinga uri mu nyigo ariko uri hafi kurangira.”

“Turimo rero kubikora vuba kandi byihutirwa, kugira ngo bikemure ibibazo by’abantu nk’abo benshi bataha kure y’umujyi cyangwa kure y’akazi ugasanga bibahenda. Mu buryo azabona inzu ihendutse kandi yegereye n’aho akora.”

Mu gikorwa cyo kwimurira abagororwa i Mageragere cyatangiye mu mwaka ushize, RCS yatangaje ko abagore batimuriwe rimwe n’abagabo kuko inyubako zibagenewe i Mageragere zari zitaruzura.

Gereza ya Mageragere iheruka no kwimurirwamo abagororwa bari muri Gereza ya Gasabo, ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 9000.

Abagore basaga 600 burijwe imodoka bimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere
Abacungagereza bari bakajije umutekano ubwo izi mfungwa n'abagororwa bimurwaga kuri iki Cyumweru
Imodoka zihariye zagenewe imfungwa n'abagororwa nizo zakoreshejwe muri aka kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza