00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda rya TNP rishobora kongera kubura umutwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Itsinda rya TNP ryigeze guca ibintu mu muziki w’u Rwanda, rikagirwa na Tracy ndetse na Passy Kizito usigaye yitwa Kipa, rishobora kongera kubura umutwe nyuma y’uko aba basore bari baratandukanye, batangaje ko bagiye kongera gukorana imishinga inyuranye.

Passy Kizito yabwiye IGIHE ko bifuza gukorana kugira ngo bongere bazamure izina ryabo, na cyane ko nka Tracy asigaye avanga imiziki muri Uganda, aho yabaye umu-Dj.

Ati “Njye nsigaye nkora umuziki ku giti cyanjye kandi nkeneye gufatanya n’abandi bantu kugira ngo nkomeza kuwugeza kure. Njye na mugenzi wanjye Tracy twasanze nubwo tutakiririmbana, ari umwe mu bamfasha kwigarurira abakunzi b’umuziki muri Uganda nanjye nkakomeza kumufasha kongera gutuma Abanyarwanda bamenya ko agihari.”

TNP yashinzwe mu 2010 igizwe n’abasore batatu ari bo Tracy, Nicholas na Passy (TNP), nyuma umwe aza kuvamo risigayemo Traccy na Passy. Nicholas yavuyemo ajya kwiga iby’umupira, umuziki awuharira bagenzi be.

Nabo ntabwo bamaranye igihe kinini kuko mu 2016, iri itsinda ryaje gusenyuka buri umwe atangira urugendo rushya. Passy yakomeje kuririmba mugenzi we ahita yiyegurira ibyo kuvanga imiziki.

TNP yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Ku bwinshi’ bakoranye na Riderman, ’Kamere’, ’Ndamburiraho ibiganza’ bakoranye na Knowless, ’Kamucerenge’ n’izindi.

Passy aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Santé’ ibyinitse, ariko na none igaragaza umuhungu wakunze umukobwa akanyurwa n’ikibatsi cy’urukundo ku buryo atiyumvishaga.

Indirimbo ‘Santé’ ya Paccy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .