Iterabwoba abakozi bo mu rugo bashyirwabo na ba shebuja babasambanya, mu bituma badatanga amakuru

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rigenda rifata intera, imwe mu miryango itegamiye kuri leta ivuga ko hari abakozi bo mu ngo basambanywa na ba shebuja bagatinya kubihingutsa kubera iterabwoba baba bashyizweho.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 23 Ugushyingo 2017, cyahuje imiryango itegamiye kuri leta irimo Ajprodho-Jijukirwa, Paxpress, HDI ‘Hearth development initiative’, Haguruka hamwe n’Urugaga nyarwanda rw’ababana na virusi itera Sida.

Iyi mishinga yose yahurije hamwe imbaraga mu bikorwa bizamara iminsi 16 byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Rugaga Nyarwanda rw’ababana n’agakoko gatera Sida, Semafara Sage, yavuze ko bajya bakira abakobwa bakora akazi ko mu rugo basambanyijwe ku ngufu na ba shebuja ariko bakabuzwa kubatangaho amakuru.

Yagize ati “Abagabo bahohotera abakozi bo mu rugo. Ibi bintu tujya duhura na byo aho abo bakozi barimo n’ababa baranduye virusi itera Sida basambanywa na ba shebuja bakabanduza na bo bakanduza abagore babo. Kubera ko umukobwa aba yafashwe ku ngufu ahitamo guceceka, umugabo na we aba yamushyizeho iterabwoba ati ‘uzabivuga tuzabonana’. Ingaruka z’ihohoterwa zigera ku muryango wose ni yo mpamvu dukwiye guhaguruka tukarirwanya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ajprodho-Jijukirwa, Businge Anthony, yavuze ko guhishirana ari imwe mu mpamvu ituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa ridacika.

Yagize ati “Iki kibazo kuba kitarangira ni uko tugifite umuco wo guhishirana.Twese ntihagire n’umwe usigara inyuma duhaguruke turwanye ihohoterwa aho rikorerwa hose ni bwo buryo tubona ryacika burundu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress, Albert Bouduin Twizeyimana, yavuze ko muri iyi minsi 16 hazakorwa inkuru n’ibiganiro byamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’umusanzu w’abanyamakuru muri uru rugamba.

Yagize ati “Natwe dufite uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Twahuguye abanyamakuru bazajya bakora inkuru zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Tuzakomeza gufatanya dukora inkuru n’ibiganiro bigaragaza ingaruka z’ihohoterwa ku muryango nyarwanda.”

Kuva ku itariki 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza buri mwaka, ku isi yose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, wirihishira”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga nyarwanda rw'ababana na virusi itera Sida, Semafara Sage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Paxpress, Albert Baudouin Twizeyimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza