00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko rigenga ingengo y’imari n’ajyanye na KIFC mu yitezwe mu gihembwe gishya cy’Inteko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kamena 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yatangiye igihembwe cya gatatu gisanzwe cy’umwaka wa 2020/2021, izigiramo amwe mu mategeko arimo ajyanye n’ingengo y’imari y’uyu mwaka kimwe n’afitanye isano n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’Imari, Kigali International Financial Center.

Kigali International Finance Center (KIFC), igamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n’abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk’ahantu h’ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.

Amategeko ayerekeyeho ni amwe mu azigwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe gishya yatangiye.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2021/2022, kwemeza ishingiro ry’amategeko, kwemeza imishinga y’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kwegera abaturage n’ibindi.

Mukabalisa yagize ati “Tuzakomeza inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Inteko Rusange izagezwaho raporo za Komisiyo zitandukanye. Tuzagezwaho ibikorwa bya Guverinoma na Minisitiri w’Intebe tunagezweho na Minisititeri y’Imari n’igenamigambi uko ubukungu rusange n’ingengo y’imari bihagaze".

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihembwe biyemeje gukomeza kumenya no gukurikirana ibibazo by’abaturage, hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubundi buryo buzaba bwemewe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, we yagarutse ku mirimo Sena izibandaho irimo kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutora amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Inteko Ishinga Amategeko igira ibihembwe bitatu bisanzwe bimara amezi abiri buri kimwe ari nabwo haba Inteko Rusange, gusa mu gihe atari mu gihembwe hashobora gtumizwa igihembwe kidasanzwe bitewe n’ubwihutirwe bw’imirimo iteganyijwe.

Iyo igihembwe gisanzwe gisojwe, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomereza imirimo muri Komisiyo Zihoraho irimo gusuzuma amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gusura abaturage bakakira ibibazo n’ibitekerezo byabo.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by'ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y'imari ya 2021/2022
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko mu mirimo sena izitaho muri iki gihembwe harimo no kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .