00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itariki y’isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina yimuwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2021 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi bagera kuri 20 rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama rwimuwe.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrisson yabwiye IGIHE ko rwimuwe kubera ubunini bwa dosiye, itariki nshya yo kurusoma ikazatangazwa kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati “Rwimuwe, isomwa ryari kuwa Gatanu ntabwo rizaba ariko nibwo hazamenyekana indi tariki ruzasomerwaho.”

Yakomeje agira ati “Rwimuwe kubera ubunini bwarwo, ntawe utabibona ko urubanza rwamaze amezi angahe ruburanishwa, bigoye kurufataho umwanzuro mu kwezi kumwe.”

Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba.

Muri Kamena uyu mwaka, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu.

Rusesabagina Paul uheruka mu rukiko muri Werurwe uyu mwaka, aregwa hamwe n’abandi batandukanye barimo Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa FLN. Bari kumwe kandi na Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” ku buvugizi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi.

Ibyaha by’iterabwoba baregwa byakozwe hagati ya 2018 na 2019, ubwo abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bafataga intwaro bakagaba ibitero muri imwe mu Mirenge ya Nyaruguru , Nyamagabe na Rusizi.

Ubushinjacyaha buheruka gusabira Rusesabagina igihano cya burundu
Rusesabagina aregwa hamwe n'abandi 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .