Itariki ntarengwa yahawe abamotari yageze badahawe imashini zibara urugendo n’igiciro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Mu gihe byari biteganyijwe ko tariki ya 1 Nyakanga 2019 abamotari bose bazaba bakoresha mubazi z’ikoranabuhanga, umunsi ntarengwa bashyiriweho warenze abenshi muri bo batarazihabwa.

Muri Mata uyu mwaka nibwo abamotari bahawe amezi atatu, ni ukuvuga kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019, nka nyirantarengwa yo guciririkanya hagati yabo n’abagenzi, aho bose bagombaga kuba bakoresha mubazi z’ikoranabuhanga.

Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yari imaze kwemeza ingamba zo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda hakoreshejwe amapikipiki.

Mu nama abamotari muri uko kwezi bagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko ku wa 1 Nyakanga 2019 abamotari bose bazaba bakoresha ikoranabuhanga, bityo ntawe uzongera guciririkanya n’umugenzi, ahubwo iri koranabuhanga rizajya ryerekana ayo umugenzi yishyura hagendewe ku bilometero yagenze

Nyuma y’iminsi ine iyi tariki ntarengwa yatanzwe irangiye, abamotari batandukanye bagaraje ko batarahabwa izi mashini kandi imirimo yabo ikomeje nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, avuga ko itariki yatanzwe itubahirijwe kubera ko habanje igikorwa cyo kwandika abamotari bose mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo mubazi zari zatangira gukoreshwa kuko kugira ngo zikore hari imyiteguro yindi ibanza gukorwa kandi yose igatungana, ubu rero hari gukorwa kwiyandikisha kugira ngo buri mumotari wese abe ari mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

“Ntabwo byarangiye ku gihe, ubu nibyo biri gukorwa aho abamotari bose barimo kwandikwa bakanafotorwa kuko kugira ngo babashe gukoresha ziriya mubazi ni uko bagomba kuba bose barabaruwe kandi bigatangirira icya rimwe.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, nawe avuga ko abamotari bose bari mu gikorwa cyo kwibaruza kugira ngo hamenyekane mubazi bazahabwa.

Ati “Ntibari bamara bose kwibaruza kuko abantu bose babanza kwibaruza kugira ngo bamenye imashini zizatangwa, ntabwo byari byarangira kuko urumva ko ari ibintu bishyashya bije ku buryo abamotari bisaba kuguma tubigisha.”

Yongeyeho ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo abamotari bose biyandikishe, mu gihe ababisoje na bo bakomeje gufata izi mashini.

Mu Rwanda hari sosiyete eshatu zirimo gutanga gutanga izi mashini z’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi kuri moto zirimo Yego Innovision Ltd ifite Yegomoto, SafeMotos na Pascal Moto.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza