Kwamamaza

Itangazamakuru mu Rwanda rihagaze rite nyuma yo gufunga kwa KFM, Exalto na Yego TV

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 08:59' na Cyprien Niyomwungeri


Hashize imyaka 12 mu Rwanda hatangiye inkundura y’impinduramatwara mu itangazamakuru yatumye havuka televiziyo nyinshi zigenga, umubare wa radiyo zivugira mu gihugu uriyongera, itangazamakuru rikorera kuri internet riravuka ndetse rirafata.

Imibare iva mu Nama Nkuru y’Itanganzamakuru no mu Rwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) igaragaraza ko ubu mu Rwanda habarirwa Radio 35, muri zo 27 akaba ari izigenga mu gihe iza leta zigera ku munani, Televiziyo ni 9 zikora, zirimo imwe ifashwa na leta, ibinyamakuru byandika ku mpapuro bikabakaba 45 n’imbuga za internet zirenga 100.

Umubare w’abakora umwuga w’itangazamakuru babihuguriwe wariyongereye cyane muri iyi myaka ishize, bitewe n’abasohoka buri mwaka muri Kaminuza y’u Rwanda, Mount Kenya University, Institut Catholique de Kabgayi. Kugeza ubu abanyamakuru bakora umwuga w’itangazamakuru bimenyekanishije muri RMC bagera kuri 579.

Nta byera ngo de kuko ku rundi ruhande uruhuri rw’ibibazo byugarije itangazamakuru mu Rwanda kuri ubu rutarondoreka; itangazamakuru ryandika ku mpapuro riri gukendera ndetse n’abari basanzwe batunzwe na ryo ntibabayeho neza.

Hari bimwe mu bitangazamakuru byafunze imiryango ku mpamvu zifitanye isano n’amikoro birimo televiziyo na radiyo, ndetse hari n’ibindi bibazo byinshi birebana n’imicungire mibi, ubumenyi buke n’ibindi byinshi.

Aha twavuga Radio KFM yari imaze imyaka itanu ikunzwe n’Abanyarwanda benshi na Televiziyo ebyiri zirimo Exalto na Yego TV yari imaze imyaka itagera no kuri ibiri zikurikirwa n’abakunzi bazo.

Hari byinshi bitanoze

Itangazamakuru ryo mu Rwanda nta kindi rikesha kuramuka uretse kwamamaza ibicucuruzwa, serivisi cyangwa gukangurira abantu kwitabira gahunda runaka.

Gusa iri soko ryo kwamamaza ni rito kuko urebye abashoramari ntibarabyitabira mu buryo bwafasha buri gitangazamakuru kubaho kibeshejweho nabyo. Ikigaragaza ko isoko ari rito ni uko ibitangazamakuru byose bihanga amaso amasosiyete y’itumanaho, ikiyabuzeho isoko bikaba ibibazo bikomeye.

Abashoramari benshi batangiza ibitangazamakuru badasobanukiwe imikorere yabyo, bakumva ko ari ishoramari nk’irindi ryose, ariko iyo bagezemo bahura n’ibitandukanye n’ibyo bizeraga mu nyigo bakoze, bigatuma kubaho no guhemba abakozi bigorana, bamwe bakitwa ba bihemu abandi bakabivamo bagasezera.

Kuba u Rwanda ruza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika byorohereza abashaka gukora ubucuruzi, ku Isi rukaba ku mwanya wa 46, no kuba rwarakoze amavugurura muri politiki y’ubucuruzi, ntibiragaragaza impinduka ku isoko ryo kwamamaza mu buryo bwatunga itangazamakuru. Ibi bisobanuye ko isoko ari rito cyane ugereranyije n’abarikeneye.

Ireme ry’ibiganiro rigerwa ku mashyi

Ireme ry’ibiganiro, amakuru n’ibindi bisohorwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda naryo rirakemangwa. Usanga nta dushya turimo, mbese ari nko kurya ibijumba kwa kanaka wagera no kwa kanaka ugasanga aribyo bihari iminsi igashira indi igataha. Ibi birambira abakunzi babyo, utibagiwe n’abatanga amasoko kuko bibaca intege ryo gukorana n’abantu bahora ku murongo umwe imyaka n’imyaniko.

Ibi ni urucantege ku batanga amasoko yo kwamamaza bakumva ko badakoranye nabyo babaho kandi bakagera ku ntego zabo uko bisanzwe.

Uru ruziga rurazenguruka rukarangirira ku mibereho y’abanyamakuru kuko usesenguye ukanakurikirana neza, usanga abenshi ari abakorera ubuntu, abandi ari abakorerabushake cyangwa bahembwa intica ntikize.

Kwifuza kubaho mu buzima buhenze kwa nyir’ibitangazamakuru nabyo ntibyarenzwa ingohe, kuko abenshi bifuza kubaho bihabanye n’ibyo binjiza, yaba mu mishahara bahemba, ubufasha bunyuranye ku bakozi n’ibikoresho bihenze kandi byinshi.

Aha twavuga gutangiza nka Radiyo ugashyiraho imishahara y’umurengera, imodoka zingana n’abakozi zizajya zibageza ku nkuru, gukodesha ahantu hahenze n’ibindi. Ibi byose bitwara amafaranga menshi y’igishoro bigoranye kuyagaruza.

Iyi mpamvu ni ingenzi kuko ikora kuri benshi kandi no mu buryo bw’ishoramari birisobanura neza ko gushora menshi bitandukanye n’ayo uzagaruza, ari indwara ikomeye imunga ishoramari.

Gufunga imiryango kwa Radio KFM imwe mu zari zikunzwe cyane mu Rwanda biratanga ubutumwa kuri ba nyir’ibitangazamakuru n’ababiyobora bwo kubanza gutekereza kabiri ku isoko ry’u Rwanda n’uburyo bwo kuryinjiramo neza mbere yo gutangira gukora.

Bakeneye kwita mbere na mbere ku bwiza bw’ibyo bakora kandi bakagendana n’isoko rihari nubwo bisaba ubushobozi bwinshi. Ikindi ni uko abikorera bagira imyumvire yo gukorana n’itangazamakuru bakamenyekanisha ibyo bakora, bakiyumvamo ko nta yindi nzira yo kugera ku bakunzi bawe utanyuze mu itangazamakuru.

Ku ruhande rwa Leta naho hari ikigomba gukorwa, ku ikubitiro hakitabwa gushyirwa mu ngiro iby’ikigega gifasha abanyamakuru Perezida Kagame yabemereye mu mwiherero wabaye mu mwaka wa 2007.

Inkuru bifitanye isano

- Amikoro atumye Radio KFM ifungwa

- Itangazamakuru ryandika ku mpapuro mu ikorosi rikomeye-RGB

Murangwa Yusuf uyobora Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ari mu kiganiro kuri KFM hamwe n'Umunyamakuru Ange Soubirous Tambineza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved