Isura ya Kigali mu masaha y’ubwirakabiri(Amafoto)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Nzeri saa yine z’igitondo mu Rwanda hagaragaye ubwirakabiri bw’izuba aho mu Mujyi wa Kigali abantu bamwe bifashishije uburyo bwose bushoboka kugira ngo barebe icyabaye mu kirere.

Mu bice bitandukanye wasangaga abantu bafite amatelefone na camera bafotora mu zuba bashaka kureba uko izuba ryihinduranyije n’ukwezi.

Gusa ubu bwirakabiri bugaragaye nyuma y’aho Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, bari bamaze kugaragaza ko kuri uyu wa 1 Nzeli 2016, hazaba ubwirakabiri bw’izuba, buzagaragara cyane mu gice cya Afurika yo hagati n’amajyepfo.

Ubu bwirakabiri bw’izuba, “Annular Solar Eclipse”, ni igihe ukwezi kuba kwagiye hagati y’Isi n’Izuba, kugakingiriza igice cyo hagati mu zuba cyohereza urumuri ku Isi, hagasigara haboneka igice gito cy’inyuma ku zuba gisa n’uruziga umuntu abona ahagaze ku Isi, ku buryo ari nk’impeta itukura.

Abashakashatsi bari bagaragaje ko ahantu heza ho kuburebera ari muri Madagascar, cyangwa mu bice bya Afurika yo hagati nka Tanzania, by’umwihariko mu turere twa Wanging’ombe na Ruweja.

Ubwirakabiri nk’ubu bwaherukaga kugaragara mu Rwanda mu 2014.

Hari n'abakoresheje amabase arimo amazi ngo babashe kureba mu kirere bataribwa mu maso
Abantu bagerageje gufata amafoto y'uburyo mu kirere byari byifashe

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza