Ni inama yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, ariko iza kwimurirwa umwaka utaha kubera icyorezo cya COVID-19, cyanadindije imyiteguro kuko hari igihe abaturage basabwe kuguma mu rugo, ku buryo n’ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda mu myiteguro, nabyo byadindiye.
Magingo aya imihanda yagombaga kubakwa irimo kurangira, ku buryo mu mwaka utaha inama izaba ibikorwa byose byaramaze kujya ku murongo.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, aheruka kubwira IGIHE ko uretse kurogoya inama, icyorezo cya Covid-19 cyanarogoye imyiteguro yayo mu buryo bwo kubaka imihanda.
Yakomeje ati “Hari nk’aho imihanda yubakwaga, aho mu by’ukuri wasangaga ku cyubakwa hari nk’abantu 30%, ibyo nabyo byagiye bikoma mu nkokora umuvuduko Umujyi wari uriho wo gutegura bino bikorwa remezo byagombaga kwifashishwa mu gihe inama yari kuba irimo kuba.”
Nubwo byagenze bityo ariko, ibikorwa remezo ngo byakomeje kubakwa ku buryo mu mwaka utaha, inama izagera ibintu byose biri ku murongo, kuko imihanda myinshi yuzuye, ndetse myinshi igeze ku kigero gisaga 98%.
Nk’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo - Sports View Hotel – Airtel wamaze kuzura, naho umuhanda umanuka kuri Contrôle Technique werekeza za Nyabisindu ugakomeza i Nyarutarama ugasa n’aho ugana kuri Green Hills, ukambuka Kibagabaga, nawo ugeze kure wubakwa.
Dr Nsabimana ati “Nk’igice cya Nyabisindu –Nyarutarama kigeze nko kuri 98%, hakaba noneho igihe cya Nyabisindu - Green Hills - Kibagabaga, uriya muhanda rwose na wo ugeze kuri za 99%, hasigaye nk’ibikorwa byo gushyiramo amarangi cyangwa se n’utundi tuntu two gutera ibyatsi ku ruhande kugira ngo umuhanda use neza.”
Hari n’umuhanda wubatswe hagamijwe kugabanya umubyigano mu bice bya Remera n’imodoka ziva ku Kibuga cy’Indege cyangwa Kabeza, aho hubatswe umuhanda mushya uca munsi y’ahahoze Alpha Palace Hotel ugakomeza Kabeza,
Dr Nsabimana ati “Ni umuhanda abantu bishimira cyane, nawo wararangiye ugeze nko kuri 99 %, hariho n’amatara rwose, byose byagezeho, ubona naho hasigaye utuntu tw’isukura dukeya.”
Hari n’umuhanda uhuza Rwandex na Unilak, ugakomereza ku masangano y’imihanda ya Sonatubes wamaze kuzura, hakaba n’undi uva Rwandex – mu Myembe - Kigali Convention Centre.
Dr Nsabimana yakomeje ati “Iriya mihanda nayo yaruzuye, mubona ko ari nyabagendwa, no ku ruhande ndetse n’ibyatsi birimo bijyaho, iyo ni imihanda mu by’ukuri isa n’aho yafashaga cyane mu gihe igihugu cyarimo cyitegura kwakira iriya nama.”
“Mubona ko iyo dufite inama hari imihanda imwe n’imwe duharira abashyitsi, hakaba n’indi mihanda mu by’ukuri ikoreshwa n’abantu bajya mu kazi cyangwa bava mu kazi. Iyo mihanda rero igeze ku cyiciro cya nyuma.”
Muri iyo mihanda kandi harimo uhuza Mulindi - Rusororo ugeze kuri 95%. Ni umuhanda wahozemo amabuye uri hasi mu mazi, ariko ubu ni umuhanda wazamutse cyane, bashyiramo n’ibikorwa remezo bitwara amazi menshi.
Uretse imihanda imaze iminsi yubakwa, hari n’indabo zatewe “mu kurimbisha umujyi”.
Dr Nsabimana yakomeje ati “Ubona ko hari akazi kenshi kari kamaze gukorwa, ariko n’ubundi kagikorwa. Ukaza ukagera no muri za rond- points, iya Sonatubes, hano mu Mujyi cyangwa iyo kuri Convention Centre, nazo iyo uzirebye nubwo wenda zikiri kubakwa, imirimo igeze kure ku buryo hagati mu kwezi kwa cumi na kumwe akazi kazaba gasa nk’aho karangiye.”
Uretse ibyo, ngo hari n’ibindi biziyongeraho mu bikorwa remezo bizaza byunganira ibimaze gukorwa birimo kongera amazi n’amashanyarazi, ku buryo amezi asigaye ngo CHOGM ibe azaba ayo kureba ibyakozwe n’ibyanozwa.




























Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!