Kwamamaza

Israel yashimangiye ubudasa bw’umubano ifitanye n’u Rwanda

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 14:02' na Cyprien Niyomwungeri


Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasuye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo n’u Rwanda; uruzinduko rwe rwagaragaje ko igihugu cye kirajwe ishinga no kugirana umubano udasanzwe na Afurika.

Ku ikubitiro Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, ‘Knesset’, yashyizeho Komisiyo ihuriyeho n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, mu rwego rwo gushimangira no guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi. Iyi komisiyo ikuriwe n’Umunya-Israel, Avraham Neguise.

Ibiro ntaramakuru bya Israel, TPS, bitangaza ko iyi komite igiyeho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Minisitiri Netanyahu, cyo kwagura umubano na Afurika.

Ubwo Minisitiri Netanyahu yasuraga u Rwanda kuwa 6 Nyakanga 2016, yabwiye Perezida Kagame ko yifuza ko ibihugu byombi bigirana umubano ukomeye kandi asanga hari byinshi bazawungukiramo.

Yagize ati “Nshimishijwe n’ahazaza h’igihugu cyanyu n’ah’umugabane. Dushishikajwe no gukorana namwe mu ngeri zinyuranye kugirango turinde ahazaza h’abaturage bacu mu bijyanye n’umutekano, ubukungu n’amahoro.”

Mu muhango wo gutangiza iyo komisiyo kuwa Mbere w’iki cyumweru wabereye i Jerusalem, Umuyobozi wayo Neguise, yavuze ko nubwo Israel ari igihugu cyanyuze mu mateka akomeye ya Jenoside kimwe n’u Rwanda, ibihugu byombi birangamiye ahazaza.

Yagize ati “Ubu dufite amahirwe yo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zinyuranye, by’umwihariko uw’inteko zishinga amategeko.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana, yavuze ko uruzinduko rwa Netanyahu mu Rwanda rwanozaga umubano w’ibihugu byombi kandi ubushake bw’Inteko zishinga amategeko buje kuwushimangira.

Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel. Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu. Hari kandi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israel mu bijyanye nabwo.

Perezida Kagame na Madamu bakira Netanyahu na Madamu
Perezida Kagame aha ikaze Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved