Isooko Association yifatanyije na AERG kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango b’Ihuriro Isooko bifatanyije n’Urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24.

Uyu muhango wabaye ku wa 4 Gicurasi 2018, witabiriwe n’abanyamuryango ba Isooko Association baturutse muri kaminuza zitandukanye n’abandi barangije kwiga ndetse n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki (CBE) bibumbiye muri AERG.

Ni umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, gusura no kunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, usozwa n’ijoro ryo kwibuka ryabereye i Gikondo muri CBE.

Mu biganiro bitandukanye byatanzwe, uru rubyiruko rwagarutse cyane ku guharanira ko ibyabaye mu 1994 bitazasubira ukundi, haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Nk’uko Bigirumwami Jonathan, Umuyobozi wa Isooko Association yabivuze, urubyiruko rugize iri huriro ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’abayirangije rwashyize muri gahunda zarwo kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abayipfobya.

Uru rubyiruko kandi rwahamagariwe kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, bahabwa umukoro wo kujya kwigisha abandi banyamuryango bari hirya no hino mu gihugu badasobanukiwe amateka nyayo ya Jenoside, n’abatarumva umusanzu wabo mu guharanira ko itasubira ukundi.

Isooko Association ni ihuriro ry’abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye. Ryatangijwe mu 1995 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere umuco, imibereho myiza y’abanyeshuri no kongera imikoranire n’umuryango Nyarwanda.

Uru rubyiruko rwunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Urubyiruko rwibumbiye mu Isooko Association rwifatanyije n'abanyamuryango ba AERG muri CBE kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Uru rubyiruko rwahawe umukoro wo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ihakana n'ipfobya
Umuyobozi wa Isooko Association, Bigirumwami Jonathan, yatangaje ko bashyize imbere guhangana n'abapfobya Jenoside
Hatanzwe ubutumwa bunyuze mu ndirimbo muri iki gikorwa cyo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza