Isomwa ry’urubanza sosiyete ya Gacinya iregamo EUCL ryasubitswe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Umucamanza yimuriye isomwa ry’urubanza rwa Chance Gacinya Denis na EUCL ku itariki 26 Ukwakira 2018 nyuma yaho bidakozwe kubera imirimo myinshi y’urukiko.

Byari biteganyije ko kuri uyu wa Gatanu urukiko rusoma uru rubanza.

Sosiyete Micon Real Line Ltd ya Chance Gacinya Denis ifatanyije na Bhavani Electrical Ltd zareze Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) bagishinja kubaha isoko kikabananiza kugeza amasezerano arangiye.

Iburanisha ryapfundikiwe tariki 12 Nzeri.

Micon na Bhavani zivuga ko zagiye zinanizwa mu masezerano y’isoko ryo gusimbuza imashini itanga amashanyarazi iherereye kuri Mont Kigali, igihe zahawe kirangira zitararangiza imirimo zamburwa isoko.

EUCL yo ivuga ko Micon na Bhavani zitubahirije ibiri mu masezerano kugeza arangiye zitarakora ibyemeranyijwe.

Inkuru bifitanye isano

-  Sosiyete ya Gacinya yajyanye EUCL mu nkiko ku isoko rya miliyoni 850 Frw

-  EUCL yasobanuye ibya sosiyete yayijyanye mu nkiko ku isoko rya miliyoni 850 Frw

Sosiyete Micon Real Line Ltd ya Chance Gacinya Denis ivuga ko yananijwe na EUCL bikayiteza ibihombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza