Isomwa ry’urubanza rwa Col Byabagamba ryimuwe, hanzurwa ko Kabayiza abanza kwivuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2019 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko Sgt (rtd) Kabayiza François abanza kuvuzwa, mu gihe isomwa ry’umwanzuro ku busabe bwo kurekurwa by’agateganyo ahuriyeho na bagenzi be Col Tom Byabagamba na Brig Gen (rtd) Frank Rusagara ryimuwe.

Kuri uyu wa 28 Kamena 2019 nibwo byari biteganyijwe ko Urukiko rutangaza umwanzuro ku busabe bwabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Col Byabagamba wigeze kuyobora Umutwe wa Gisirikare urinda abayobozi bakuru, Brig Gen (rtd) Frank Rusagara na Sgt (rtd) Kabayiza François bagarutse imbere y’urukiko, mu bujurire basaba kurekurwa nyuma y’ibihano bakatiwe mu 2016.

Kuri uyu wa Gatanu, Umucamanza yagarutse cyane kuri Kabayiza utari uri mu rukiko kuko mu iburanisha riheruka ku wa 13 Kamena 2019, yagaragaye arembye ku buryo atabashaga kugenda no gutambuka bisaba ko bamutwara mu maboko.

Icyo gihe Umwunganizi we mu Mategeko yavuze ko urukiko rwiboneye uko Kabayiza ameze haba igihe rwajyaga kuri gereza n’igihe yitabaga urukiko, rukwiye guha amabwiriza ‘Military Police’, Kabayiza akavuzwa.

Kabayiza yasabye ko yarekurwa kuko afite uburwayi bumukomereye. Umucamanza kuri uyu munsi yavuze ko nyuma yo kugaragaza ko arwaye, Urukiko rwanzuye ko abanza akavuzwa iburanisha rikazakomeza nyuma.

Umucamanza yavuze ko inteko iburanisha izahabwa raporo y’uko Kabayiza yavujwe bitarenze ku wa 5 Nyakanga 2019; mu gihe iburanisha rizakomeza ku wa 8 Nyakanga 2019.

Abo bagabo bafashwe mu 2014 bakekwaho ibyaha bitandukanye bifite aho bihuriye no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Muri Werurwe 2016, Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare; Brig Gen (rtd) Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Sgt (rtd) Kabayiza François we yahanishjwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Col Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Kabayiza yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye.

Ku wa 8 Nyakanga 2019 nibwo iburanisha mu rubanza rwa Col Byabagamba rizakomeza
Umucamanza kuri uyu munsi yavuze ko nyuma yo kugaragaza ko arwaye, Urukiko rwanzuye ko abanza akavuzwa iburanisha rikazakomeza nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza