Isimbi wahitanywe n’umutwe yatewe n’ihungabana yashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Nzeri 2018 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Isimbi Fabienne witabye Imana azize uburwayi bw’umutwe yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yasezeweho bwa nyuma kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018.

Inkuru y’urupfu rwa Isimbi yamenyekanye ku wa 30 Kanama 2018. Yasanzwe aho yabaga mu nzu yashizemo umwuka.

Abantu benshi biganjemo ab’urungano rwe bagaragaje babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ko babuze inshuti magara, umukobwa warangwaga n’urugwiro kuri bose.

Umuhango wo kumusezeraho watangiriye mu rugo kwa nyirarume Kibagabaga mbere yo gushyingurwa mu Irimbi rya Rusororo. Witabiriwe n’abantu benshi barimo abo biganye kuva mu mashuri abanza, inshuti ze n’abavandimwe.

Isimbi yabuze ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyina yishwe amuhetse ndetse araswa amasasu abiri, byanamuviriyemo ubumuga.

Kuva mu 2016, yatangiye kugira uburwayi bw’umutwe bitewe n’ihungabana yasigiwe no kubura ababyeyi be muri Jenoside. Isimbi wari ufite imyaka 25 yavurijwe mu Bitaro bitandukanye birimo Faisal, Kanombe n’i Ndera birananirana.

Nina bamenyanye mu 2013 banabanaga mu nzu kuva muri Kamena 2017, yagize ati “Yararyamye ashiramo umwuka. Njye sinari naraye mu rugo. Twari twaraye tuvugana, baza kumpamagara kuko telefoni ye itariho. Nagiyeyo twica urugi, naramworosoye nsanga uko yasinziriye yifashe niko akimeze. Nta ruguma yari afite.”

Mu kwihangana n’umubabaro bya Isimbi byasigiye benshi isomo rikomeye ku bagize inkovu za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nina ati “Kubera ikibazo cy’umutwe wamufataga buri kwezi yakunze guhagarika amasomo ye. Yagiraga ibitekerezo byinshi, agata ubwenge ku buryo atanamenyaga ibyabaye. Bamujyanye kumuvuza i Ndera tugira ngo ni igicuri ariko batubwira ko ari umutwe.”

Isimbi Fabienne yitabye Imana azize uburwayi bw'umutwe yari amaranye igihe

Nyina wabo wa Isimbi, Ikirezi Alice, yatangarije IGIHE ko yavutse mu muryango w’abana babiri, abura nyina afite amezi icumi.

Ati “Isimbi bamurashe mu ivi no mu ntege amara iminsi itatu nyina amuhetse. Yababazwaga nuko atazi aho ababyeyi be bashyinguwe. Yatangiye gutaka umutwe mu 2014. Tumuvuza ahantu hose, i Ndera batubwira ko ashobora kuba atekereza cyane. Twavuganye ku wa Gatatu, ambwira ko arwaye umutwe cyane.”

Yasabye ko “abafite abavandimwe babo babuze ababyeyi muri Jenoside bakwiye kwegerwa, kuko barababaye. Batakaje ababyeyi ari abana. Bakeneye ubaba hafi, ukababaza. Ni byiza ko abo bana bamenyekana kare.”

Mu minsi ishize, Isimbi yari yabonye icyangombwa cyatanzwe n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga Abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) yo kujya kwivuriza mu Buhinde.

Isimbi yashibutseho imbuto idasanzwe yo kubiba urukundo muri bose. Nina ati "Iwacu hahoraga abashyitsi. Twabanaga neza, ntitwigeze tuvugana nabi. Sinjye wamuvuga ibyiza kuko n’abandi babishimangira. Yagiraga ubuse cyane yaba abana, abasaza n’abakecuru batebyaga. Isomo adusigiye ni ukubana na buri wese.”

Yari afite umushinga wo gutangiza Umuryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batazi ababyeyi babo (Isimbi Fabienne Orphans Foundation-IFOF), ufite intego ivuga ko buri mwana akwiye urukundo rwa kibyeyi. Inshuti ze zahise zitangiza IFOF nk’urwibutso azibukirwaho n’urungano.

Isimbi wavutse ku wa 3 Kanama 1993, yize Icyiciro Rusange muri Elena Guella, asoreza amashuri yisumbuye muri APAED Bugesera mu bijyanye n’Icungamutungo. Yigaga mu mwaka wa Gatatu muri UNILAK mu bijyanye n’Iyamamazabikorwa (Marketing).

Kabera Eric (iburyo) washinze Ishuri rya Sinema rya Kwetu Film Institute, Isimbi yakozemo ari mu bamuherekeje
Nina wabanaga na Isimbi mu nzu yatanze ubuhamya bwe n'uburyo yagiraga urugwiro
Apôtre Alice Mignone Kabera uyobora Women Foundation Ministries asezera kuri nyakwigendera
Benshi bafashwe n'ikiniga mu muhango wo guherekeza Isimbi Fabienne
Isimbi yashimwe kubana neza n'abantu b'ingeri zose
Isimbi yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo
Uyu muhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abo biganye, abo bakoranye n'inshuti n'abavandimwe
Isimbi wigaga muri UNILAK yasezeweho bwa nyuma

Amafoto: Nzeyuwera Régis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza