Ishyaka ZANU-PF ryagendereye FPR mu kureba uko u Rwanda rworohereza ishoramari

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, François Ngarambe, kuri uyu Kane yagiranye ibiganiro n’itsinda ryaturutse mu ishyaka ‘ZANU PF’ riri ku butegetsi muri Zimbabwe.

Nk’uko FPR Inkotanyi yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, iyo tsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga ushinzwe ubucuruzi muri ‘ZANU-PF’ akaba ari na Minisitiri w’Abagore n’Urubyiruko, Sithembiso G.G Nyoni.

Yatangaje ko ibiganiro Ngarambe yagiranye n’iryo tsinda ku cyicaro cya FPR i Rusororo, byari bigamije “gukomeza umubano uri hagati y’imitwe ya politiki yombi’.

Uretse ibyo, iri tsinda ngo ryashakaga no kumenya uko FPR Inkotanyi iyoboye igihugu, yorohereje abakora ubucuruzi mu Rwanda.

Raporo ya Banki y’Isi ku korohereza ubucuruzi ‘Doing Business, ya 2016/17, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza abakora ubucuruzi, inyuma y’Ibirwa bya Maurice naho ku Isi rukaba ku mwanya wa 41.

Itsinda ry’Abanya- Zimbabwe barimo Abadepite 10, bagendereye FPR Inkotanyi nyuma yo kwakirwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille.

Mu biganiro byabo byibanze mu gusangira ubunararibonye bw’ibikorwa byiza mu guteza imbere umugore muri gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bihugu byombi.

Mu byerekeye iterambere ry’umugore, Abanya –Zimbabwe bagaragaje ko batangajwe n’umubare w’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aho mu badepite 80 bayigize, 49 ari abgore.

Ishyaka ZANU PF riri ku butegetsi kuva Zimbabwe yabona ubwigenge mu 1980. Ryayobowe imyaka myinshi na Robert Mugabe wavuyeho mu Ugushyingo 2017, asimburwa na Emmerson Mnangagwa waje no kumusimbura ku buyobozi bw’igihugu.

Bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza umubano
Umunyamabanda Mukuru wa FPR Ngarambe aganira na Sithembiso G.G Nyoni
ZANU-PF yagendereye FPR mu kureba uko u Rwanda rworohereza ishoramari
Itsinda ry’Abanya- Zimbabwe barimo Abadepite 10, bagendereye FPR Inkotanyi nyuma yo kwakirwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza