Ishusho ya Kaminuza y’u Rwanda imaze imyaka itanu yiyubaka ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Imyaka itanu ishize Kaminuza y’u Rwanda (UR) ivutse, igahurizwamo amakoleji atandukanye, iyisize ku ruhando rw’Afurika igaragara nka kaminuza ifite intambwe idasubira inyuma mu burezi n’ubushakashatsi.

Mu 2014, nibwo iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahurijwemo andi mashuri makuru ya leta bibyara Kaminuza y’u Rwanda, icyo gihe yari ifite koleji esheshatu.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bugaragaza ko impinduka z’ihuzwa ry’ayo makoleji, ryagize akamaro gakomeye ndetse n’ishusho yayo irahinduka umwaka ku wundi ku ruhando mpuzamahanga.

Yifashishije urutonde rukorwa na Webometrics kabiri mu mwaka, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, agaragaza ko imyaka itanu isigiye ishusho nziza UR.

Yagize ati “Muri 2014, UR yari iya 10028 ku Isi muri kaminuza zibarirwa mu bihumbi 25, muri Afurika ntitwari no muri 200 za mbere.”

Nyuma yo guhuza amakoleji, Prof Ijumba agendeye ku rutonde ruheruka rwo muri Nyakanga 2018, ati “Ubu turi ku mwanya wa 83 muri Afurika muri kaminuza 1687, ku Isi turi ku wa 3146 muri kaminuza 28074.”

Kugeza ubu Kaminuza ya Cape Town ni yo muri Afurika igaragara muri 200 za mbere ku Isi, ikaba n’iya mbere kuri uyu mugabane.

Ijumba afite icyizere ko na UR izakomeza gutera imbere, ati “Nta n’impamvu tutaba muri kaminuza 20 za mbere muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi muri UR, Dr Deo Janganyi, avuga ko icy’ingenzi kuri iyi kaminuza atari uguharanira umwanya, icy’ingenzi ari ukuwukoresha mu guteza imbere ireme ry’ibyo yigisha n’ubushakashatsi ikora.

Bimwe mu bigenderwaho mu kugaragaza uko za kaminuza zihagaze ku Isi harimo ubushakashatsi bukorwa, bukanatangazwa.

Mu myaka itanu ishize, umubare w’ubukorwa n’abarimu ba UR wariyongereye, uva kuri 308 ugera kuri 404. Muri ubwo, ku rwego rw’Isi 182 bwaremewe mu gihe mu myaka itanu ishize bwari 50 gusa.

Dr Janganyi agaragaza ko uretse ireme ry’ubushakashatsi bukorwa muri UR, akamaro kabwo katumye bushyirwa mu 10 bwa mbere ku Isi, bukaza ku mwanya wa kabiri muri aka karere nyuma y’ubwa Kaminuza ya Makerere.

Avuga ko kugira ngo UR igere aho bashaka, hagomba kuba hari n’abarimu benshi bafite Impamyabumenyi z’ikirenga (PhDs), bagakora ubushakashatsi, bakanafasha abandi kubukora.

Ati “Mu myaka itanu ishize twari dufite gusa abarimu18 bafite PhDs ariko ubu abarenga 22% b’abarimu bafite PhDs.”

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba avuga ko n’ikindi cyo kwishimira mu myaka itanu ishize, yaba ku banyeshuri no ku barimu, ni ukumva neza impamvu yo kubaho kwa UR.

Dr Sebasaza Innocent Mugisha ushinzwe Imyigire n’Imyigishirize, avuga ko hakozwe amavugurura muri za porogaramu z’amasomo, hanashyirwa imbere ko abarimu bose bahugurirwa kumenya kwigisha kuko harimo abafite impamyabumenyi mu bindi ariko batarize gukora uwo mwuga.

Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri UR, Kaneza Florence, yatangaje ko kuva bahuza amakoleji iyi kaminuza imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abayirangijemo ibihumbi 32 065 naho mu Ugushyingo 2018 harateganywa kurangiza 7 500.

Dr Ijumba avuga ko imbogamizi UR ihura nazo, harimo ikibazo cyo kutamenya kuvuga neza Icyongereza, yaba ku banyeshuri no ku barimu. Buri rwego rukaba ruteganyirijwe ikizamini, abagitsinzwe bakazashyirirwaho amahugurwa.

UR niyo Kaminuza yonyine yo muri Afurika yashoboye kubona ibigo by’ubushakashatsi by’icyitegererezo (African Centers of Excellence) bine mu mahatana (competition) yakoreshejwe na Banki y’Isi (World Bank).

Ubu UR ifite Ibigo by’Icyitegererezo by’imyigishirize n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoreshamibare (Data Science); mu bijyanye na murandasi y’ibintu mu iterambere (Internet of Things); mu bijyanye n’ingufu mu iterambere rirambye (Energy for Sustainable Development) n’udushya mu myigishirize y’imibare na siyansi (Innovative Teaching and learning of Mathematics and Science.)

UR ifite kandi ibindi bigo by’icyitegererezo (Regional Centers of Excellence) mu bijyanye n’ubuzima n’ibidukikije nka Biomedical Engineering; Vaccines, Immunization and Health Supply Chain Management; Biodiversity and Natural Resources Management; na East African Institute for Fundamental Research.

Kuri ubu UR igizwe n’amakoleji atanu arimo Koleji y’Uburezi n’imicungire y’ububiko bw’inyandiko (CELS); iy’Amategeko, Ubukungu n’Imiyoborere (CLEG); iy’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’ubuzima (CMHS);

Inafite Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST); n’iy’Ubuhinzi, Ibidukikije n’Ubuvuzi bw’amatungo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi muri UR, Dr Deo Janganyi, avuga ko hari urwego iyi Kaminuza imaze kugeraho kandi rushimishije
Dr Sebasaza Innocent Mugisha ushinzwe Imyigire n’Imyigishirize muri UR, avuga ko hakozwe amavugurura muri za porogaramu z’amasomo, hanashyirwa imbere ko abarimu bose bahugurirwa kumenya kwigisha
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, agaragaza ko imyaka itanu isigiye ishusho nziza UR
Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri UR, Kaneza Florence yatangaje ko kuva bahuza amakoleji iyi kaminuza imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abayirangijemo ibihumbi 32 065

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza