Ishusho y’Umujyi wa Kigali mu gitondo cy’umunsi Mukuru wa Noheli (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Ukuboza 2017 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo ku wa 25 Ukuboza ubwo Isi yose iba yizihiza umunsi mukuru wa Noheli, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abakirisitu baba berekeza mu nsengero abandi bagana mu isoko guhaha kugira ngo baze gusangira n’inshuti n’abavandimwe uyu munsi.

Umunyamakuru wa IGIHE yazengurutse ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali cyane ahakunze kugaragara abantu benshi no mu yindi minsi, kugira ngo arebe uko byifashe kuri uyu munsi wizihizwaho ivuka rya Yezu.

Mu nzira zitandukanye, abakirisitu bari babukereye bajya gusenga abandi bavayo. Gusa hari n’abandi bake baganaga ku masoko bashaka guhaha ibintu binyuranye birimo inyama.

Amafoto

Abakirisitu muri Kiliziya y'Umuryango Mutagatifu bahazwa mu gitambo cya Ukarisitiya
Aba bari mu nzira berekeza mu rusengero
Abandi bazindutse bajya kurangura inzoga
Aba bazindutse bajya guhaha
Abakora mu tubari babyutse bakusanya amacupa bategura akazi k'umugoroba
Kwa Rubangura nta n'inyoni yatambaga mu masaha y'igitondo
Nta bantu benshi barangwaga mu mihanda mu masaha y'igitondo
I Nyabugogo abantu bari benshi nk'ibisanzwe
Mu muhanda usa n'uwerekeza i Remera
Nta bantu bagendagendaga mu mujyi
Aha ni mu muhanda wo ku Muhima werekeza Nyabugago cyangwa ujya mu Mujyi rwagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza